Gisagara: Ikibazo bafite ku byiciro by’Ubudehe si amazina ni icyo bibamariye

Bamwe mubaturage b’Umurenge wa Gishubi, Akarere ka Gisagara mu kiganiro urubuga rw’Abaturage n’Abayobozi gitegurwa n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PaxPress) cyabereye muri uyu murenge kuri uyu wa 16 Nyakanga 2019, bagaragaje ko nta kibazo batewe no kuba ibyiciro by’Ubudehe byahabwa amazina. Bavuga ko ikibazo kiri mu buryo bikorwamo ndetse n’icyo bibamariye.

Bamwe mu baturage, bagaragaza ko byaba ibyiciro by’Ubudehe bisanzwe n’ibigiye kuvugururwa bataramenya ibyabyo ko ikibazo kuri bo kidashingiye ku mazina bihabwa. Byaba kuvuga ngo; Icyiciro cya Mbere, Icya kabiri, Icya gatatu n’icya kane, basanga ipfundo ry’ikibazo riri mu buryo ibyiciro bikorwamo ndetse n’icyo bibamariye.

Hakundwa Jean de Dieu avuga ko iby’ibyiciro by’ubudehe ntacyo byari bitwaye umuturage. Ati“ Kuvuga ngo turi mu cyiciro cya Mbere, Icya kabiri, Icya gatatu n’icya Kane ntacyo byari bitwaye kuko sicyo kibazo kuri twe abaturage. Ahari ikibazo ni muri Serivise twisangamo nko kwa muganga, ku mashuri, kugura umuriro, guhabwa akazi muri VUP n’ibindi, cyane ko twabonye ko amakuru tuba twatanze nk’abaturage agaruka yahinduwe ugasanga batubwira ngo imashini zaribeshye n’ibindi”.

Akomeza ati“ Ikibazo rero dufite nk’abaturage si ukuba mu byiciro runaka cyangwa kukita amazina. Niyo byaba ibyiciro bibiri cyangwa kimwe, kuri Serivise umuturage agenerwa niho biba ikibazo. Nti byagakwiye ko njya kwa muganga ngo mvurwe hashingiwe ku byiciro, ngo umwana yige hashingiwe ku byiciro, umuntu abone imirimo (VUP) hashingiwe ku byiciro n’ibindi cyane ko baza bakatubaza amakuru bakayagarura atakiri uko twayatanze, ukubona umuntu ari mu cyiciro atashyizwemo n’abaturage bamuzi neza”.

Surwumwe Claver, umuturage wo mu Mudugudu wa Nyakibungo, Akagari ka Nyakibungo asanga kwita ibyiciro by’ubudehe amazina ataricyo kibazo. Ati“ Kwitwa icyiciro cya Mbere, Icya kabiri, Icya Gatatu n’Icya kane ntacyo bidutwaye. Igifite imbogamizi ni ibyo umuturage asabwa ngo ashyirwe muri icyo cyiciro n’uburyo bikurikizwa cyangwa se bihabwamo agaciro ngo bimutandukanye n’undi”.

Surwumwe, akomeza atanga urugero ko nko kugendera ku kuba umuntu afite inzu bikaba impamvu imushyira mu cyiciro runaka atari impamvu ifatika. Igikwiye kurebwa ngo ni imiterere n’agaciro kayo n’imibereho y’umuturage abayeho muri iyo nzu. Asaba ko ikusanyamakuru no gushyira abaturage mu byiciro byajya bikorwa neza bikaba igisubizo ku muturage aho guteza ibibazo bidashira.

Renzaho Jean Bosco, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi yabwiye intyoza.com ko inyito y’ibyiciro by’Ubudehe ikwiye kuva mu baturage ubwabo aho kuva hejuru mu buyobozi.

Ati” …Ngirango n’inyito, turifuzako abaturage bazigiramo uruhare. Uko umuntu yakwitwa byaba iki!?, Nti bive hejuru muri twebwe mu buyobozi ahubwo tukabyumvikanaho n’abaturage. Numva imbaraga nyinshi ubuyobozi twamanuka tugasanga abaturage aho bari mu Masibo no ku Mudugudu tukabaha amakuru ya nyayo, tugakemurana ibibazo bihari tukahava tubirangije ku buryo tuhava umuturage azi neza ko ibyo yifuje byahakemukiye”.

Akomeza agira ati“ Twarabibonye neza yuko abantu mutishimiye, abenshi ibyiciro by’Ubudehe atari uko atari ibyo mwahisemo, ari uko wenda Serivise ziri muri ibyo byiciro zitabanyuze. Abenshi iyo ubabajije bakubwira ko icyiciro ntacyo cyari kimutwaye, ariko akavuga ati nabuze iki n’iki”.

Gitifu Renzaho wa Gishubi asubiza ku bibazo byabajijwe n’abaturage.

Umurenge wa Gishubi ni umwe muri 13 igize Akarere ka Gisagara, ugizwe n’utugari tune n’imidugudu 48, ugaturwa n’abaturage bayingayinga ibihumbi 27. Ni Umurenge ukora ku Gihugu cy’u Burundi. Mu bihingwa usanga muri uyu murenge higanjemo Urutoki, Umuceri, Ibigori n’ibishyimbo.

Muri uyu Murenge wa Gishubi, abaturage ibihumbi 7 babarizwa mu cyiciro cya mbere, abandi ibihumbi 10 bakabarizwa mu cyiciro cya Kabiri mu gihe abandi basigaye babarizwa mu cyiciro cya gatatu naho Icyiciro cya kane nta numwe ukibarizwamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →