Gisagara: Yakurikiye ingurube mu mwobo wa metero 25 apfiramo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo wo mu karere ka Gisagara wapfiriye mu mwobo wa metero 25 aho yagiye akurikiye ingurube yari yaguyemo agezemo ahera umwuka.

Abaturage batabaye ubwo byamenyekanaga, bavuga ko aba bagabo ari Sindikubwabo Maquez na Hitimana Jean Damascene wamanutsemo agiye gutanga ubwunganizi. Gusa nyuma yo kugera muri uyu mwobo baje guhura n’icyibazo cyo kubura umwuka haza kwitabazwa inzego z’umutekano aho bahageze Sindikubwabo Maquez yashizemo umwuka.

Umwe mu baturage bageze ahabereye uru rupfu yavuze ko bafataga ibiziriko bashaka kureba uburyo babazamuramo aho bamuhereje ikiziriko ngo yishumike babashe kumuzamura ariko kubera intege nke yari afite ntiyashobora gufata uwo mugozi. Hitimana, we yakuwe mu mwobo agihumeka ariko atabasha kuvuga ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibirizi kugirango yitabweho n’abaganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Ndora Manirakiza Thierry yemeza iby’urupfu rw’uyu mugabo Maquez, aho yatangaje ko yari afite imyaka 50, akaba ariwe wabanje kujyamo mbere akaza kuba ariwe witaba Imana. Uyu Gitifu, yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kuko iyo bikorwa kare inzego z’umutekano ziba zashoboye gukiza ubuzima bw’uriya mugabo. Akaba yabasabye gukunda ubuzima bwabo aho kwishora mu bintu byabashyira mu kaga.

Iki cyobo kikaba cyari gipfundikije beto ifite imyenge ibiri, ubwo urwego rwa Polisi y’u Rwanda rwakuragamo aba bagabo babiri, ngo rwasanze uwitwa Sindikubwabo Maquez yahitanwe na gaze yariri muri uyu mwobo(ubwiherero).

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →