Gishari: DASSO 429 basoje amahugurwa abongerera ubumenyi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari, aba DASSO 429 barimo 37 b’igitsina gore baturutse mu mirenge yose y’igihugu basoje amahugurwa batyaza ubumenyi.

Mu byumweru bitatu bamaze muri aya mahugurwa bahawe amasomo yiganjemo gukunda igihugu, gutanga serivisi inoze kandi neza, akarasisi, imikoreshereze y’ imbunda, gutanga amakuru ku gihe no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Muri aya masomo abongerera ubumenye mu kazi kabo ka buri munsi bayahawe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Urwego rw’Umuvunyi Mukuru ndetse n’izindi.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari uhagarariye Polisi n’ishuri by’umwihariko, Assistant Commissioner Police Uwimana Safari yibukije abarangije aya mahugurwa ko imikoranire y’inzego ariyo yubaka igihugu kandi icyinyabupfura no gukora kinyamwuga bisigasira isura y’urwego rwabo.

Yagize ati “Ubumenyi mwahawe mugende mubushyire mu ngiro, musangize bagenzi banyu ibyo mwize, muharanire guhesha isura nziza akazi mukora n’igihugu muri rusange.”

Ubwo yabasuraga muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yabashishikarije gukunda umurimo bakora no kwigirira icyizere, kumva no kwita ku muturage barushaho ku muha serivisi nziza, kwihutira gutanga amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano n’umudendezo w’umuturage.

Nzasingizimana Innocent umwe muri aba banyeshuri basoje aya mahugurwa uturuka mu karere ka Huye avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko abenshi nyuma y’amahugurwa y’ibanze batabona andi.

Yagize ati “Aya mahugurwa atugaruyemo imbaraga kuko twabashije kuganira na bagenzi bacu bo mutundi turere twungurana inama. Aya mahugurwa twahawe azadufasha cyane mu gutinyuka gutanga amakuru ku gihe, kurwanya ruswa n’akarengane.”

Yakomeje avuga ko azanabafasha kwita ku iterambere ry’ umuturage no kunoza imikorere barwanya icyadindiza icyerekezo cy’igihugu muri rusange.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →