Guinea: Perezida Paul Kagame yakiriwe mu buryo budasanzwe

 

Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu gihugu cya Guinea, rwerekanye agaciro gakomeye afite muri iki gihugu.

Mu rugendo rwe rwo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 8 Werurwe 2016, Perezida wa repuburika y’u Rwanda Paul Kagame muri Guinea byari ibirori, ahantu hose bakereye kumwakira bamwereka agaciro gakomeye bamuha.

Mu mihanda byari ibirori abaturage bakira Perezida Paul Kagame.
Mu mihanda byari ibirori gusa, abaturage bakira Perezida Paul Kagame.

Mu mihanda hirya no hino muri Guinea aho umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yanyuraga byari ibirori by’ibyishimo, abaturage bakereye ku mwakira n’ubwuzu bwinshi.

Uko mu muhanda Perezda Kagame yanyuragamo byari bimeze
Uko mu muhanda Perezida Kagame yanyuragamo byari bimeze, umutekano, Amafoto hose.

uretse ubwinshi bw’abaturage b’iki Gihugu cya Guinea bari ku mihanda bakereye kwakira Perezida Paul Kagame, amafoto ye yari yashyizwe ahantu hose bamugaragariza ubwuzu n’ibyishimo bamufitiye.

Abaturage bari ku mihanda ari benshi bafite ibyishimo banashaka kwerekana urukundo bakunze umuyobozi w'Igihugu cy'u Rwanda.
Abaturage ku mihanda ni benshi bafite ibyishimo banashaka kwerekana urukundo bakunze umuyobozi w’Igihugu cy’u Rwanda.

Umutekano wa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame wari urinzwe impande zose mu mihanda yanyuragamo, aha yari kumwe na mugenzi we Alpha Condé bagenda basuhuza abaturage.

Abaperezida bombi bagenda basuhuza abaturage.
Abaperezida bombi bagenda basuhuza abaturage.

Ifoto y’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Guinea Alpha Condé.

Abaperezida b'Ibihugu byombi.
Abaperezida b’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame na Perezida Alpha Condé.

Perezida Kagame na mugenzi we wa mwakiriye Alpha Condé.
Perezida Kagame na mugenzi we Alpha Condé wamwakiriye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nawe yari kumwe na Perezida Kagame cyane ko muri uru ruzinduko hanasinyiwe amasezerano 7 atandukanye hagati y’Ibihugu byombi.

Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda hamwe na mugenzi we wa Guinea.
Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Nyuma yo gusinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi.

intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →