Gukora imibonano mpuzabitsina ni umwe mu miti k’ubuzima bwiza

Bamwe mu birengagiza nkana n’abayikora batabizi, kureka gukora imibonano mpuzabitsina si byiza, kuyikora neza ni kimwe mubifasha kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku gitsina ku bantu baciye imbyaro.

Benshi mu bakora imibonano mpuzabitsina, bayikora bashishikajwe no kwishakira ibyishimo by’umubiri, nyamara ibirenze ibi bagomba kumenya ni uko ari n’umuti k’ubuzima bwiza bw’igitsina n’izindi ngingo z’umubiri zitandukanye.

Gukora imibonano mpuzabitsina, biha igitsina kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bantu baciye imbyaro. Nyuma y’ibyishimo kubakoze imibonano mpuzabitsina, burya ibitsina nabyo biharonkera ubuzima bwiza.

Mu gihe cy’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, mu gikorwa nyirizina hanakorwa umusemburo witwa Estrogen. uyu musemburo ubwawo ufasha igitsina kuba cyakorohera( kikagira ububobere) bityo kikagira umuzima ariko kandi bikanorohera abakora imibonano mpuzabitsina. Uretse ibi kandi imibonano mpuzabitsina itera igitsina gore kugira impumuro nziza.

Mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina, amaraso ubwayo yikusanyiriza mu gitsina aba afite intungamubiri nyinshi. Ibi bituma igitsina kibona intungamubiri nyinshi kikarushaho kugira ubuzima bwiza.

Abahanga mu by’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu, bemeza ko uko urugingo uru n’uru rumara igihe rudakoreshwa birutera gutakaza ubushobozi bwarwo. Iyi ni nayo mpamvu kenshi usanga abantu bagirwa inama yo guhora bitabira gukora imyitozo ngororangingo cyangwa ngororamubiri. Aba bahanga, bavuga kandi ko abantu bakora imyitozo ngororangingo batinda gusaza ugereranije n’abatayikora.

Ibi bikorerwa ingingo z’umuntu zitandukanye, no mu myanya ndangagitsina ngo niko bimeze. Iyo umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina, imitsi ikoresha igitsina iba ikora bityo ikongera ubushobozi bwacyo, bikaba na kimwe mu bimenyetso by’ubuzima bwiza.

Izi nama n’izi mpanuro, intyoza.com tuzikesha urubuga rwa myhealthnews. Ariko kandi wibuke ko kugirwa izi nama n’impanuro ntabwo bisobanura ko ugomba gukora imibonano mpuzabitsina uko wishakiye kuko ubikoze nabi ushobora gukemura ikibazo kimwe nyamara ugateza ibindi binashobora kugukururira urupfu.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →