Guverineri Munyantwali yongeye kwibutsa impamvu y’umurenge Kagame Cup mu ntara y’amajyepfo

Mu marushanwa y’igikombe cyitiriwe umurenge Kagame Cup, Guverineri Munyantwali w’intara y’amajyepfo, yagarutse ku mpamvu n’akamaro k’aya marushanwa.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Gicurasi 2016, mu ntara y’amajyepfo hakinwe umukino wa nyuma mu gushaka umurenge uzahagararira intara ku rwego rw’Igihugu mu irushanwa ry’umurenge Kagame Cup.

Guverineri Munyantwali Alphonse, yibukije ko amateka n’amahame y’iri rushanwa atagomba kuba gusa ayo kwibutsa, ko ahubwo abantu bagomba kubigendera ndetse bakabishyira mubikorwa bubaka Igihugu.

Guverineri Munyantwali, asobanura ko amahame y’imiyoborere myiza ari kimwe mubishyirwa imbere mu irushanwa ry’umurenge Kagame Cup ngo kuko imiyoborere myiza arirwo rufunguzo rw’ibikorwa byose.

Guverineri Munyantwali ati:” imiyoborere myiza niyo ituma abaturage bagira umutekano, niyo ituma imibereho myiza ishoboka, niyo ituma buri muntu agira uruhare mubyo Igihugu gikora kandi akabikomeraho kuburyo turinda n’ibyo twagezeho”.

Munyantwali, akomeza avuga ko umurenge Kagame Cup utuma abantu bagira umuco wo kurushanwa hagamijwe guteza imbere impano zinyuranye mu rwego rw’umupira w’amaguru, kurushaho gukundisha abaturage aho batuye ndetse no kuhateza imbere.

Guverineri Munyantwali Alphonse, yibukije kandi buri wese ko igikwiye kuri we ari uguterwa ishema no kugira uruhare mu miyoborere myiza, gukora neza ibyo ashinzwe no kubinoza.

Igikombe cy’umurenge Kagame Cup mu ntara y’amajyepfo cyatwawe n’umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe itsinze umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga ku bitego 3-2 mu bahungu, mugihe muba kobwa Umurenge wa Nyamabuye w’akarere ka Muhanga watwaye igikombe utsinze uwa Save w’akarere ka Gisagara 1-0.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →