Guverineri w’intara y’amajyepfo arimurira ibiro mu karere ka nyamagabe mu ntangiriro za Werurwe

Emmanuel K. Gasana guverineri w’intara y’amajyepfo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019, yavuze ko taliki ya 2 Werurwe 2019 azimurira ibiro mu karere ka Nyamagabe mu rwego rwo gufatanya n’inzego zihari gukemura ibibazo by’ingutu bibangamiye abaturage.

Kwimurira ibiro by’intara byari bisanzwe mu karere ka Nyanza bikajyanwa mu karere ka nyamagabe, bije nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuye muri aka karere ka Nyamagabe kuganira n’abaturage.

Guverineri, yabwiye itangazamakuru ko icyemezo cyo kwimuka yagitewe no kuba muri aka karere ka Nyamagabe hariyo ibibazo bisaba ko abikurikirana kandi agafatanya n’inzego zihari kubikemura ahibereye.

Iki gikorwa ngo kiri mu buryo bw’igihe gito kizafata hagati y’amezi 4-6 ariko ibiro byo muri rusange bizakomeza kuba I Nyanza nubwo ngo Guverineri azagira bamwe mu bakozi bajyana. Gusa nanone ngo ntabwo bizamubuza kujya agera n’ahandi ariko aho kwitabwaho cyane hakaba I Nyamagabe.

Bimwe mu bibazo by’ingutu bihagurukije Guverineri Gasana ngo ni ibyasizwe n’ubuyobozi bw’ibanze bubi aho bwagiye bwita ku nyungu bwite za bamwe aho kureba ku nyungu rusanjye z’igihugu n’abaturage.

Guverineri Gasana kandi avuga ko mu gihe cy’amezi asaga ane amaze ahawe kuyobora intara y’amajyepfo amaze kugera muturere twose uko ari 8 tugize iyi ntara, ko na nyuma yo gukemura ibibazo by’I Nyamagabe ngo n’ahandi hose hazaba hagaragara ibibazo atazicara mu biro by’intara, ahubwo azamanuka akajya aho ibibazo biri akahava ari uko bibonewe ibisubizo ngo kuko nicyo yatumwe.

Guverineri Emmanuel K. Gasana yabwiye itangazamakuru ko mu gukemura ibibazo ndetse n’ibindi bikorwa by’akazi kajyanye n’inshingano yahawe ntawe ukwiye ku mushima, ngo kuko uwo gushimwa ari Perezida wa Repubulika ahagarariye. Avuga kandi ko mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye kandi ryihuse ry’iyi ntara arimo kugirana ubufatanye bwimbitse n’abikorera hamwe n’imiryango yigenga( NGOs).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →