Guverinoma nshya yashyizweho na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Muri Guverinoma nshya, Sheikh Musa Fazil Harelimana na Minisiteri y’umutekano mu gihugu ya yoboraga ntaho agaragara. Abaminisitiri ni 19 uwa 20 akaba umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Uru nirwo rutonde rw’abagize Guverinoma Nshya:

  1. Minisitiri w’Intebe: Anastase Murekezi
  2. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi: Dr Geraldine Mukeshimana
  3. Minisitiri w’Umutungo Kamere (Ubutaka, amashyamba, ibidukije n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro): Dr Vincent Biruta
  4. Minisitiri w’Umuco na Siporo: Julienne Uwacu
  5. Minisitiri w’Ibikorwa remezo: James Musoni
  6. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: Francis Kaboneka
  7. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi: Amb. Claver Gatete
  8. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika
    y’Iburasirazuba: Francois Kanimba
  9. Minisitiri w’Ubuzima: Dr Diane Gashumba
  10. Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta: Johnston Busingye
  11. Minisitiri w’Uburezi: Dr Papias Musafili Malimba
  12. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo: Judith Uwizeye
  13. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane: Louise Mushikiwabo
  14. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Esperance Nyirasafali (Ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya muri Politiki kuko yari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko)
  15. Minisitiri w’Ingabo: Gen James Kabarebe
  16. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: Venantia Tugireyezu
  17. Minisitiri muri Primature ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri: Stella Ford Mugabo
  18. Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza: Seraphine Mukantabana
  19. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga: Jean Philbert Nsengimana
  20. Umwe mu bagize Guverinoma akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere: Francis Gatare

Muri aba ba Minisitiri, utakigaragara muri Guverinoma ndetse na Minisiteri yayoboraga ikaba itari k’urutonde rwa za Minisiteri zihari ni Sheikh Musa Fazil Harelimana wayoboraga Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.

Urutonde rw’abanyamabanga ba Leta:

  1. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro: Olivier Rwamukwaya
  2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye: Isaac Munyakazi
  3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage: Dr Alvera Mukabaramba
  4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage: Vincent Munyeshyaka
  5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi: Dr Uzziel Ndagijimana
  6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi: Germaine Kamayirese
  7. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu: Dr Alexis Nzahabwanimana
  8. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze: Dr Patrick Ndimubanzi
  9. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko: Evode Uwizeyimana
  10. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi: Fulgence Nsengiyumva

Uru nirwo rutonde rw’Abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta ba zimwe muri Minisiteri muri Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Ukwakira 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →