Hakenewe itangazamakuru rizana impinduka mu kurandura ihohoterwa mu muryango-Albert B. Pax Press

Albert Baudouin Twizeyimana umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda (Pax Press) asanga itangazamakuru rikenewe mu muryango nyarwanda ari irizana impinduka mu kurandura ihohoterwa. Ibi yabitangarije abanyamakuru bari mu mahugurwa I Karongi kuri uyu wa 25 Werurwe 2019.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press Albert Baudouin Twizeyimana, atangiza amahugurwa y’abanyamakuru ku kurandura ihohoterwa mu muryango, yasabye abanyamakuru 14 bayateraniyemo kuba abagamije kuzana impinduka mu kurandura burundu ihohoterwa mu muryango.

Ati“ Umuryango Nyarwanda ukeneye itangazamakuru rizana impinduka mu gukumira no kurandura ihohoterwa mu muryango. Harageze ngo inkuru za Nyirakanaka na naka bicanye, bakozanijeho zitangazwa mu buryo butari nko kogeza ahubwo bugamije kuzana impinduka nziza mu muryango, tukerekana ngo ukoze ihohoterwa iri n’iri ahanwa n’itegeko iri.”

Albert, asanga zimwe mu nkuru zikorwa zishobora ahubwo kuba imbarutso yo kubiba amakimbirane mu bagize umuryango, ko hakwiye kwibandwa cyane mu kwerekana ihohoterwa n’amategeko arihana igihe ryabaye.

Bamwe mu bari mu mahugurwa.

Ati” Umunyamakuru akwiye kwandika ibyo nawe yemera kandi arimo neza kuko tudakwiye guha rubanda ibyo natwe tudashoboye. Ni igihe cyo guhindura no guhinduka tukagira imikorere izana impinduka nziza mu kurandura ihohoterwa iryo ariryo ryose mu muryango nyarwanda”.

Bushayija Paul, umukozi wa NPA mu mushinga ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo asanga itangazamakuru rikwiye kuba koko umusemburo w’impinduka nziza, inkuru zikozwe zikaba izisiga zigize ibyiza bigera ku muryango.

Bushayija / NPA

 

Ati “ Inkuru y’umunyamakuru ikwiye kugenda aka rya jambo ry’Imana tujya twumva ngo iyo rije ntabwo rigenda ubusa. Inkuru igomba gusigira isomo ryiza umuryango mu kwiyubaka no kubaka igihugu, ni dukore ibyo twemera natwe, tubijyemo tubikunze kandi tugamije kubaka umuryango nyarwanda”.

Abanyamakuru bari muri aya mahugurwa y’iminsi itatu, bahuriza ku kugaragaza ko biteze ubumenyi buzabashoboza kurushaho gufatanya mu rugamba rwo kurandura ihohoterwa mu buryo bwose. Bahamya ko kurwanya ihohoterwa no kurirandura mu muryango ari intego ya buri munyamakuru nk’umusanzu ku muryango nyarwanda.

Aya mahugurwa ku gukumira no kurandura ihohoterwa mu muryango, yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press ifatanije n’indi miryango itagengwa na Leta Itandatu irimo; COPORWA, AJPRODHO JIJUKIRWA, TUBIBE AMAHORO, RWAMREC, Rwanda Women’s Network, PROFEMMES Twese Hamwe, ku nkunga ya Norwegian People’s Aid (NPA).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →