Hari abashaka gutsimbarara ku makuru nk’aho batsimbarara ku mutsima wabo-SG RALGA Ladislas

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’imigi-RALGA, Ladislas Ngendahimana kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019 ubwo abanyamakuru bo mu Rwanda n’inzego bireba bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru, yatangaje ko nta muyobozi ukwiye kwimana amakuru. Gusa ngo haracyari bamwe bagitsimbarara ku makuru nk’abatsimbarara ku mitsima yabo.

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abanyamakuru ku cyicaro cy’urwego rw’abanyamakuru bigenzura-RMC ahizihirijwe uyu munsi I Remera, bagarutse kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagifite umuco wo kwimana amakuru no kutorohera abanyamakuru birengagije nkana itegeko ryo kubona no gutanga amakuru.

Ladislas Ngendahimana, SG wa RALGA yabwiye abanyamakuru n’abitabiriye uyu munsi ko ingamba zikwiye gufatirwa abayobozi n’abandi badatanga amakuru ari izigendana kandi zigashingira ku mavugururwa yagiye akorwa hagamijwe guteza imbere itangazamakuru kandi ngo yanagiye atanga umusaruro.

SG Ngendahimana, yanenze abadatanga amakuru anavuga ko bameze nk’abatsimbarara ku mitsima yabo. Ati “ Hari ikintu gikomeye baba bafite. Bafite ubuzima bw’abaturage mu ntoki zabo, ikintu rero gikomeye usanga bamwe bashaka kugitsimbararaho nk’aho batsimbaraye ku mutsima wabo, badashaka kugaragaza ibyo babakorera. Hari abashaka gutsimbarara ku makuru nk’aho batsimbaraye ku mutsima”.

Ngendahimana akomeza avuga ko kuri iyi ngingo bisaba amahugurwa kandi ahoraho, ariko kandi abantu bakanigishwa gukurikiza amategeko, hakanabaho guhana abishe amategeko. Akomeza avuga ko nka RALGA bazakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zo guhugura abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo barusheho gusobanukirwa no kuzuza inshingano zabo.

Nubwo ngo hakiri bamwe mubayobozi b’inzego z’ibanze bakirangwa no kwimana amakuru kandi bidakwiye, Umunyamabanga mukuru wa RALGA asaba abafite uburenganzira ku guhabwa amakuru ko bamenya guharanira uburenganzira bwabo aho bibaye ngombwa.

Yanasabye buri wese kumenya inshingano afite mu kubaha no kubahiriza icyo amategeko n’amabwiriza asaba ku kubona no gutanga amakuru. Mu gihe mu Rwanda habarurwa abanyamakuru basaga 800, abitabiriye uyu munsi babarirwa mu ijana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →