Hari impungenge ku mpunzi z’Abakongomani zikomeje guhungira muri Uganda

Kuva kuri uyu wa kane muri Uganda hatangiye kugera impuzi zihunga imirwano ibera mu karere ka Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Umubare nyawo w’izo mpunzi kugeza ubu ntabwo uramenyekana neza kubera ko uhindagurika buri kanya. Impungenge zishingiye ku cyorezo cya Covid-19, ko gishobora kurushaho kwiyongera muri Uganda isanzwe itorohewe nacyo.

Gusa umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri muri Uganda aravuga ko abari bamaze kugera muri icyo gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa kane bagera ku 1000. Abo baje baturuka mu karere ka Boga na Beni muri Ituri, ho muri kivu y’amajyaruguru.

Muri Uganda, nkuko VOA ikomeza ibitangaza, impunzi ziva DR Congo zirinjirira ahitwa Ntoroko mu burengerazuba bw’igihugu zigahita zijya kubana n’abaturage ba Uganda zisanze

Mesach Kawamala, Umuyobozi w’akarere ka Ntoroko avuga ko imiryango igoboka abafite ibibazo nkibyo itarahagera. Avuga ko hakenewe ibiribwa n’amacumbi kuko kugeza ubu igice kinini cy’abahunga gicumbikiwe mu mashuli.

Hari impungenge ko abantu bahagera ari benshi bashobora gutuma ubwandu bwa Covid 19 busanzwe bwazamutse muri icyo gihugu noneho bwarushaho kwiyongera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →