Huye: Abamotari 170 bakanguriwe kunoza umurimo bakora

Polisi ikorera mu karere ka Huye yagiranye ikiganiro n’abamotari 170 bakorera mu mujyi wa Huye bibumbiye muri koperative CIM (Cooperative Intambwe Motard) ibakangurira kunoza umurimo wabo mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere ndetse no gukora kinyamwuga.

Ni ikiganiro baherewe mu murenge wa Ngoma bagihabwa na Chief Inspector of Police(CIP) Rose Ndikumana, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Huye arikumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma Murwanashyaka Alphonse.

CIP Ndikumana yakanguriye abo bamotari kwirinda amakosa akorerwa mu muhanda bakubahiriza amategeko awugenga.

Yagize ati”Amakosa menshi akorerwa mu muhanda mushobora kuyirinda, kwambara ingofero ya bugenewe  kuri wowe ndetse n’umugenzi utwaye birinda ubuzima bwanyu  mu gihe waba uhuye n’impanuka, ariko usanga benshi muri mwe mugenda mutambaye ingofero (casque)cyangwa mu kagenda mutazambitse abagenzi mutwaye, Nyamara mutazi ko ibyo bishyira ubuzima bwanyu mukaga.”

Yongeyeho ko bagomba kwambara umwambaro wa bugenewe (julet) kuko bituma umugenzi ushaka kubatega abasha kubatandukanya n’abandi bantu batwara ibinyabiziga byabo kandi uwo mwambaro uba ufite nimero zawo, ukagaragaza koperative bakoreramo ndetse n’aho bakorera, ibyo bigafasha umugenzi kumenya umutwaye uwo ariwe ndetse n’umutekano we akaba awizeye.

CIP Ndikumana yibukije abo bamotari kubahiriza parikingi kuko iyo batubahirije aho guparika usanga bitera akajagari kuko baba baparitse aho babonye, yabakanguriye kugira isuku ku mubiri; ku myambaro bambara no ku binyabiziga batwara kuko bituma abagenzi batabishisha ndetse bikagaragara ko baha agaciro umurimo bakora.

Yababwiye kandi kujya birinda gutendeka kuko moto igira ubwishingizi bw’abantu bariri gusa, ubikoze nkana aba anyuranyije n’amategeko yiyibagije ko ari gushyira ubuzima bwe n’ubwo uwo atwaye mukaga kandi bikaba binahanirwa n’amategeko.

Yabakanguriye kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ikanahanwa n’amategeko, abasaba kurwanya ibiyobyabwenge no kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyaza gihungabanya umutekano.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Ngoma bwana Murwanashyaka Alphonse yakanguriye abamotari kuzitabira ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatusti 1994 ku nshuro ya 25 kuko bifasha igihugu kutazongera guhura n’akaga cyahuye nako ndetse bigashimangira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Nyuma y’ibiganiro aba bamotari bahise bashinga amatsinda(Clubs) yo kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge kandi biyemeza ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa no kujya batangira amakuru ku gihe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →