Huye: Abashoferi bagiye kuruhuka imvune zo kujya gusuzumisha ibinyabiziga(Controle technique) i Kigali

Abatwara imodoka mu karere ka Huye, baravuga ko kuba bagiye kubona isuzumiro ry’ibinyabiziga(Controle technique) bizabaruhura ingendo bakoraga bajya i Kigali, aho izi ngendo bakoraga zanabatwaraga umwanya n’amafaranga menshi yaba aya essence n’icumbi mu gihe bibasabye gutinda yo.

Inyubako izakorerwamo isuzuma ry’ibinyabiziga “controle technique” iri kubakwa mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma ,ubu iyo uyirebye ubona isa n’aho iri hafi kuzura.

Bamwe mu bashoferi batwara imodoka, baravuga ko iyi controle technique izabafasha cyane kuko ngo bajyaga i Kigali bakahahurira ari benshi cyane bigatuma bamwe batindayo bikabatwara n’amafaranga yo gucumbika n’ibindi.

Nkurunziza Emmanuel umwe muri aba bashoferi yagize ati:” kujya i Kigali byaduhombyaga cyane kuko ufashe amafaranga ya essence ,ukongeraho ayo kurya no gucumbika ni menshi cyane kandi twahagaritse n’akazi. Ariko noneho ubwo tugiye kuyibona hafi ni igisubizo kuri twe”.

Umutekinisiye kuri iyi nyubako witwa Sibomana Zacharie, avuga ko muri gahunda bari bafite iyi controle technique yagombaga kuba yaruzuye tariki 25 Nyakanga uyu mwaka wa 2020, ariko kubera icyorezo cya covid 19 imirimo ntiyakomeje uko bisanzwe habayeho gukererwa. Ubu akaba avuga ko igomba kuba yatanzwe bitarenze tariki 30 Ukwakira 2020 n’ubwo imirimo yose itazaba yarangiye ariko ngo iminini izaba yarangiye.

Yagize ati:”harabura gushyiramo imashini gusa n’intebe zo mu biro ubundi igiye kuzura kuko ubu iri ku kigero cya 98%”.

Avuga kandi ko iyi nyubako izakira abantu bo mu ntara y’amajyepfo yose ndetse n’igice kimwe cy’intara y’uburengerazuba abasigaye bakaba ari bo bajya i Kigali. Ni inyubako yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 100 ku munsi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →