Ian Kagame yaherewe ipeti rya Sous Lieutenant mu ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’Abongereza

Kuri uyu wa 12 Kanama 2022, Umuhungu wa Perezida Kagame na Jeannette Kagame, Ian Kagame Yasoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’Ubwongereza( Royal Military Academy) aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant. Ni umuhango wabereye i Sandhurt mu gihugu cy’Ubwongereza, aho wanitabiriwe na Perezida Kagame na Madame we Jeannette Kagame.

Uretse uyu muhungu wa Perezida Kagame na Jeannette Kagame, warangije aya masomo ya Gisirikare akambikwa ipeti rya Sous Lieutenant, hari n’abandi Banyarwanda babiri basoje aya masomo ku rwego rumwe barimo; Park Udahemuka hamwe na David Nsengiyumva nkuko byatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango warimo n’abandi banyarwanda 2.
Perezida Kagame na Madame we Jeannette Kagame bakiranywe icyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu hanaririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu.
Ian Kagame na bagenzi be basozanije amasomo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyishimiye kurangiza amasomo kw’aba banyarwanda barimo umwana wa Perezida Kagame. 

Munyaneza

Umwanditsi

Learn More →