Ibigo bitwara abagenzi birasabwa korohereza abanyeshuri mu ngendo bakora basubira ku mashuri

Ikiruhuko gisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye kirarangiye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019 abanyeshuri batangiye gusubira ku bigo by’amashuri. Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo bishinzwe gutwara abagenzi korohereza abanyeshuri mu ngendo kugira ngo bagere ku ishuri kare batekanye.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Ndushabandi arasaba ibigo bitwara abagenzi korohereza abanyeshuri muri ibi bihe basubira ku bigo by’amashuri babafasha kugera ku mashuri ku gihe mu rwego rwo kubarinda kurara mu mayira.

Yagize ati “Ibigo bitwara abagenzi turabisaba korohereza abo banyeshuri aho baba bategeye hose haba muri gare, ku mihanda aho bari ndetse n’ahandi hantu hose hagenewe gutegerwa ibinyabiziga. Abagenzi n’abo barasabwa kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri bajya ku ishuri kugira ngo bagere ku ishuri kare.”

Akomeza asaba abanyeshuri nabo gusubira ku ishuri bambaye umwambaro w’ishuri ubaranga kugira ngo aho bari imodoka zitwara abagenzi zibashe kubabona.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yibukije abashoferi batwarira ibi bigo ko ibyo bitavuze ko batubahiriza amategeko y’umuhanda. Ikindi abagenzi, baba abagenda mu ma modoka cyangwa kuri za moto, barasabwa guharanira uburenganzira bwabo batarebera abashoferi cyangwa abamotari batwarira ibinyabiziga ku muvuduko urenze ndetse no kuvugira kuri za telefoni ngo babihorere.

Yasabye abo batendeka ko kurenza umubare w’abagenzi mu modoka bitemewe kuko umuntu wese ubikoze aba yishe amategeko, kandi akwiye kubihanirwa.

Yagize ati “Abagenzi bakwiye kubyanga kuko ari umuco mubi, kandi nabo bakamenya guharanira uburenganzira bwabo, hagira umushoferi ubyanga abagenzi bakandika plaque z’imodoka maze bakabibwira abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda cyangwa bagahamagara Polisi, RURA cyangwa nimero z’iyo Kompanyi imodoka ibarizwamo.”

Yakomeje yibutsa abashoferi kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro birinda gutanguranwa abagenzi kimwe n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire yo mu muhanda nk’uko babikangurirwa mu biganiro bagirana na Polisi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Hari ingeso mbi ziranga bamwe mu bashoferi harimo n’izo gutanguranwa abagenzi, kugendera ku muvuduko mwinshi n’izindi, turabasaba kurangwa n’ubwitonzi ndetse no kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro nk’uko babyigishwa kuko n’ejo umuntu akeneye kubaho.”

SSP Ndushabandi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gukurikirana itangira ry’abanyeshuri bakamenya abageze mu kigo ndetse n’abatahageze impamvu zabo. Agasaba n’ababyeyi kohereza abana ku gihe kugira ngo byorohereze n’ibigo bibatwara.

Polisi y’u Rwanda kandi nk’urwego rushinzwe umutekano, iraburira umuntu wese wagira uruhare mu kurangaza umunyeshuri agamije kumushora mu ngeso mbi amwizeza ibyamuha ko atazabura guhanwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →