Ibintu 5 bidasanzwe wakora ukongera kwigarurira umutima w’umukunzi wawe

Urukundo rwawe rwaba rurimo ikibazo kuburyo ufite impungenge zo kurangira kwarwo, ese rwararangiye, Umukunzi wawe yarakwanze, ibintu byarahindutse ntibikiri nka mbere? Hano urahabona bimwe mu byagufasha kongera kwigarurira urukundo rwawe.

Birababaza ndetse Bikagora kwakira ububabare bwo kuva murukundo n’uwo mwakundanaga cyangwa mukundana mu gihe zimwe mu mpamvu ziteje ugukonja kwarwo cyangwa guhagarara zitaguturutseho, Biragoye kubyakira kandi umukeneye. Bimwe muri ibi biragufasha kongera kwigarurira uwo ukunda.

  1. Banza utekereze impamvu ushaka gusubirana n’uwo ukunda: Ese mu gukonja k’urukundo rwanyu cyangwa gutandukana byatewe n’iki? Ese ni inde nyirabayazana? Ese wowe nta ruhare ubifitemo cyangwa ni we? Ni ijambo rihe ribi yakubwiye cyangwa wowe wamubwiye ryabaye imbarutso? Ese waramubeshye cyangwa yarakubeshye? Ese yagukoreye cyangwa wamukoreye ibintu udakunda cyangwa we adakunda, wamuciye inyuma cyangwa yaguciye inyuma?. Ongera usubize amaso inyuma mubyo mwanyuranyemo, wibaze kuri ibyo bibazo byose kuko hari ubwo wasanga gutandukana kwanyu bigufitiye inyungu. Niba ntacyo bigutwaye kumurekura mu gihe atakigushaka, wihatiriza, mureke yigendere kuko hari ubwo wakomeza ukazarushaho kubabara cyangwa kumubabaza.
  1. Gerageza kuba uwo yakunze: Mu buzima ubamo, burya ibihe ntabwo bijya bihinduka ahubwo abantu nibo  bahinduka. Kenshi abantu bamwe na bamwe iyo  bamaze gushyikira urukundo cyangwa abo bakunda, bahindura imyitwarire ugasanga baritwara bitandukanye n’uko uwadukunze cyangwa uwo bakunda yababonye mbere. Ese iyo wisuzumye usanga wowe utarahindutse ugereranije nuko yakubonye mbere? Hindura, ishime, itware neza nka mbere ujya cyangwa aza kugutereta.
  1. Ha agaciro ijambo ryambere ugomba kumubwira mu gihe muhuye: Igihe muhuye cyangwa se mu gihe wongeye kuvugana nawe, gerageza kwitondera amagambo ukoresha umubwira. Nawe ubwe arabizi ko yakubabaje, azagerageza kwihagararaho ndetse rimwe na rimwe bye kugira n’icyo bimubwira. Ntuzamwereke ko ubabaye, uzirinde kumubaza ngo ese wabitewe cyangwa wabikoreye iki?. Ndabizi ko ushavuye kubera we ariko wimwereka akababaro kawe na gato. Gerageza kumubwira neza, kumugusha neza no kumwakira nk’uwakira umushyitsi w’imena cyangwa umukiriya.
  1. Mwibutse ibihe byiza mwagiranye: Iyo wigeze gukundana n’umuntu, burya ni wowe ushobora kuba wakwigarurira umutima we kurusha undi wese batigeze bakundana, kuko uramuzi kurusha undi wese. Niba uzi umwambaro cyangwa icyo yakundaga kuri wowe byaba byiza aribyo akubonanye muhuye. Mujyane ahantu yakundaga cyangwa umwoherereze ifoto yaho, kora ibishoboka byose kugira ngo umujyane mubihe byiza mwanyuranyemo.
  1. Ba Mwiza: Uko waba uri kose, usabwa gusa neza, Kwigirira isuku haba kumubiri no kumyambaro. Reba imyambarire yawe niba iboneye, imyambaro wambaye ibe isa neza iteye ipasi aho bishoboka cyangwa se igoroye, umusatsi n’ubwanwa biratunganije? Mbese, sa neza kugira ngo ugaragare neza imbere y’uwo ukunda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →