Ibintu byakomeye muri Centrafrika, inyeshyamba zagose umurwa mukuru

Ku murwa mukuru wa Centrafrika( RCA/CAR) Bangui ibintu ntabwo byoroshye mu gihe inyeshyamba zagose uyu mujyi, nkuko bivugwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Martin Ziguélé, avuga ko iminsi yose hahora intambara mu gihugu cyose kandi ko nawe ubwe adashobora kuva i Bangui adaherekejwe n’abasirikare.

Umuryango w’Abibumbye-ONU ivuga ko abantu barenga 200.000 bataye ingo zabo kuva intambara yaduka mu kwezi gushize. Kugeza ubu, bibiri bya gatatu (2/3) by’igihugu cyose biri mu maboko y’inyeshamba.

Centrafrika-RCA, ni kimwe mu bihugu bya Afrika bikennye kandi birangwamo umutekano muke, n’aho gifite ubutaka bwuzuye amabuye y’agaciro nka diamand na uranium. ONU ivuga ko hafi igice cy’abanyagihugu bose babeshejweho n’imfashanyo z’abagiraneza.

Ubu inyeshyamba zigose umurwa mukuru Bangui ntizemera itorwa rigira kabiri rya Perezida Faustin Archange Touadéra mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka wa 2020, bashaka ko ava ku butegetsi.

Umurwa mukuru Bangui urindiwe umutekano n’ingabo za Leta zifashwe mu mugongo n’ingabo za ONU. Mu ntangiriro z’uku kwezi hatangajwe amategeko yo mu ntambra.

Ziguélé, yabaye uwa gatatu mu matora ashize, avuga ko intumbero ya buri muntu ari uko inzira nyamukuru y’ubukiriro hagati ya Bangui n’ubuseruko/uburasirazuba bwa Kameruni iguma yuguruye/ifunguye.

Yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters kuri terefone ati: “Si nshobora kuva i Bangui…ntaherekejwe n’abasirikare bafite ibirwanisho bikomeye. Ngaho rero tekereza abanyagihugu bandi. Ushyizemo n’izi ngingo z’ukubuza urujya n’uruza mu ijoro hamwe n’aya mategeko yo mu ntambara – ibintu ntibyoroshye na gato”.

Ziguélé ashyigikiye umugambi wa ONU wo kongera ingabo zayo muri iki gihugu ariko akavuga ko hakenewe mu buryo bwihuta ibiganiro hagati y’impande zombi.

Ati: “Igisubizo cy’ingabo sicyo cyonyine gikenewe kugirango ikibazo cy’umutekano, imibereho n’ubukungu, ikibazo gishobora gushyira mu kaga iki gihugu kimwe mu bihugu bikennye ku isi, kibonerwe umuti”.

Ingabo zagiye gufahsa kubungabunga amahoro n’umutekano muri RAC nizo ziri ku rubuga.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR rivuga ko hafi impunzi 92.000 zahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC, naho abarenga 13.000 bahungiye muri Kameruni, Tchad na Congo Brazaville. Rivuga ko abandi bahungiye hagati mu gihugu.

Umuvugizi wa HCR i Geneva yabwiye abanyamakuru ko ibitero by’inyeshyamba bibangamiye uburyo bwo gushyikira abantu i Bangui kandi ko abantu benshi “bari mu kangaratete”.

Uyu muvugizi Boris Cheshirkov nkuko BBC ibitangaza, avuga ko indwara zatse indaro kandi ko bamwe muri abo bahungiye hagati bemera gutanga umubiri (gusambanywa) kugira ngo baronke ibyo bashyira ku munwa.

Ingabo za ONU zavuye mu Rwanda zicunze umutekano ku birindiro ku mihada ikikije umujyi wa Bangui.

Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR) isaba ko intambara zihagarara hanyuma inyeshyamba “zigaheba umugambi wazo wo kugota Bangui”.

Iri shyirahamwe CIRGL/ICGLR rihuriwemo n’ibihugu 12 riramenyesha ko iyi ntambara ishobora kubangamira ibihugu bituranyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →