Ibisubizo by’ibibazo abanyafurika bafite bibarimo – Musoni Protais

Ifoto Protais Musoni

 Ubumwe bw’abanyafurika , Demokarasi n’imiyoborere myiza bya afurika bizakorwa gusa nabo ubwabo.

Aganira n’intyoza.com, Musoni Protais uyobora umuryango ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika mu banyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusanjye , avuga ko ubukangurambaga no kwigisha bikenewe mu banyafurika hagamijwe kugirango imyumvire ibe imwe.

Ibisubizo by’ibibazo abanyafurika bafite Musoni abona ko bibarimo ko ahubwo ikibura ari ukwicara ubwabo bakishakamo ibisubizo ngo nacyane ko ibyinshi atari ibikeneye amafaranga menshi ahubwo bikeneye ubushake .

Ifoto Protais Musoni
Protais Musoni – Umuyobozi w’ umuryango ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika mu banyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusanjye.

Kubwa Musoni avuga ko Demokarasi , Imiyoborere myiza bizava mubyo abantu bicaye bakaganira bagafata umurongo n’icyerekezo kimwe batabikesha undi wese ahubwo bo ubwabo bicaye bakemeza , bagakora hanyuma kandi bakajya bisuzuma mu rwego rwo kureba niba koko ibyo bari bagamije kugeraho barabigezeho cyangwa se batarabigeraho.

Avuga ku kuba niba abona bizoroha ko abanyafurika bagera ku miyoborere myiza na Demokarasi mugihe bamwe bagipfukamira amahanga cyangwa bakiyumva nk’abagikoronijwe yagize ati

sinavuga ko byoroshye cyangwa bikomeye aho bishingira bwa mbere ni ukuvuga ngo hari ubushake bwo kugirango ibintu bihinduke .

Musoni , avuga ko ukwibohora kw’abanyafurika ni kutabaho ngo kuva mu bibazo bafite ntabwo bizashoboka , ariko kandi akanavuga ko naho hashira imyaka ibihumbi byanze bikunze ntakitagira iherezo ryacyo byanze bikunze umuti uraboneka bikava munzira.
Umuyobozi w’umuryango ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika mu banyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusanjye agira ati

ntawundi uzatubohora ,ntawundi mugira neza uzagira ati reka nkubohore ni wowe ugomba kwibohora kuko kubohwa kwawe kumufitiye inyungu kandi ntawanga inyungu ze.

Ibyo rero ni tutabigira ntakundi tuzaguma hahandi. Kabone nubwo byatwara igihe kingana iki Musoni abona ko naho muri afurika baba bafite abayobozi babi ubu ngubu ejo n’ejobundi bazagira abeza bagira bati ibyo tumazemo icyo gihe cyose bimaze iki ? Musoni , abona kandi yemera ko ibintu bizahinduka ndetse akagira ati

Nta kibi nko kuvuga ngo urakora kandi ntugere kucyo wifuza kugeraho.