Icyumweru cya 2 cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kizibanda ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi uyu mwaka kwatangiye kuwa 15 Nyakanga 2019 mu gihugu hose. Mu cyumweru cya mbere hakozwe ibikorwa byo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’imidugudu itarangwamo icyaha, n’inzu z’imiryango itishoboye n’ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2019, iki cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba kikazakomereza mu gihugu hose. Iki cyumweru kizibanda ku bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana. Mu gutangiza iki cyumweru hakaba hatanzwe amahugurwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze ku ruhare rwabo mu kurwanya iri hohoterwa.

Iki gikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana, mu ntara y’Amajyaruguru cyabereye mu karere ka Burera, ahatanzwe amahugurwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze, Ingabo, Police, Dasso n’abaturage bose basaga 100. Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango twifuza dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, aganira n’abitabiriye aya mahugurwa yababwiye ko ari inshingano za buri wese gukumira no kurwanya ihohoterwa, ko bitareba abantu runaka.

Yagize ati “ Iri hohotera kugira ngo ricike burundu birasaba uruhare rwa buri wese akabigira ibye, akumva ko gutanga amakuru y’abarikora n’abarikorerwa nawe bimureba kuko ingaruka zigera ku muryango nyarwanda.”

CP Munyambo yasabye ababyeyi ko badakwiye gukora no kuvuga ibitari byiza imbere y’abana babo kuko amakimbirane yo mu ngo ari kimwe mubituma abana bava mu ngo bakagenda, anababwirako nta terambere urugo rwageraho mu gihe rurimo amakimbirane. Yasabye ababyeyi kujya bakurikirana uburere bw’abana babo babatoza umuco nyarwanda.

Ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu karere ka Burera Emilien Nduwimana, yasabye abitabiriye aya mahugurwa ko imbaraga bagomba kuzishyira mu gukumira kuruta gukurikirana impamvu umwana yavuye mu rugo.

Yavuze kandi k’uburenganzira bw’abana babana n’ubumuga, aho usanga babasiga babakingiranye igihe abandi bagiye kwiga, avuga ko nabo bakwiye kwiga nk’abandi.

Mu ntara y’Iburengerazuba iki gikorwa cyabereye mu karere ka Karongi, aha huguwe abagera ku 130 bo mu nzego z’ibanze zigize akarere ka Karongi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yababwiye ko aya mahugurwa ku ihohoterwa rishingiye kugitsina no kurwanya inda ziterwa abana agamije kubibutsa nk’abayobozi b’inzego z’ibanze inshingano bafite ndetse n’abaturage izo bafite mu kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abana bakiri bato.

Ati “Dutangiza iki cyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana, turashaka kongera gushimangira inshingano mufite ndetse n’abaturage mushinzwe kubibutsa izi nshingano zo gukumira no kurwanya iri hohoterwa mu muryango nyarwanda aho mukorera mu mirenge mu tugari no midugudu.”

Mu ntara y’Amajyepfo cyabereye mu karere ka Gisagara, aho Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa imboni y’intara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu karere ka Gisagara guhagurukira rimwe bakarwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kugaragra mu muryanga nyarwanda.

CP Nyamwasa yagaragaje ko abagore n’abana aribo bakomeje kwibasirwa n’ihohoterwa cyane cyane abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato ndetse n’icuruzwa ry’abantu rikunze kubakorerwa. Yavuze ko umwana ukuriye mu muryango ugaragaramo ihohotera bituma akurana umutima mubi bityo ko uruhare rwa buri wese rucyenewe kugira ngo ibi byaha bicike.

Twabibutsa ko iki cyumweru kizibanda ku bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana gifite insanganyamatsiko igira iti “TWESE HAMWE TURWANYE IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA.”

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →