Idamange Yvonne Iryamugwiza yahakanye ibyaha byose aregwa

Yvonne Idamange Iryamugwiza wamenyekane nyuma yo gutangiza ‘channel’ ya YouTube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufatwa agafungwa ku byaha bitandukanye akekwaho, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo i Kigali kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, ahakana ibyaha bitandatu aregwa.

Muri ibi byaha aregwa harimo; Guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga ‘chèques’ za banki zitazigamiye.

Ibi byaha byose arabihakana.

Ni iburanisha ryabaye mu buryo bw’ikoranabunga rya zoom mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.

Madamu Idamange, umubyeyi w’abana bane w’imyaka 42 uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2021, hari hashize umunsi atangaje Video kuri YouTube asaba abantu ko ku wa kabiri bahurira ku biro by’umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya.

Idamange nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame yapfuye atakiriho, ibyo atagaragarije ibimenyetso. Muri Video yatangaje mbere mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Idamange yavuze ko “nta kibazo afite cy’ubuzima” ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yatabwaga muri yombi, i Burayi mu mijyi ya Bruxelles mu Bubiligi, Genève mu Busuwisi na Paris mu Bufaransa, habonetse amashusho y’abigaragambya bamagana ifatwa rye, bavuga ko ari “intwari” yazize kuvuga ibyo atekereza.
Iburanisha rirakomeje…

Munyaneza Theogene/ intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →