Ifoto y’umukuru w’Igihugu cy’Uburundi yirukanishije abanyeshuri

Abanyeshuri basaga 200 mu gihugu cy’Uburundi, birukanywe mu masomo bazira gusiribanga n’umuti w’ikaramu ifoto ya Perezida Nkurunziza.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 14 Kamena 2016, abanyeshuri basaga 200 bo ku ishuri rya Gahinga muri Komine Gisuru mu ntara ya Ruyigi birukanywe bazira ifoto ya Perezida Nkurunziza.

Ibi bibaye, mugihe abanyeshuri 11 bo muyindi ntara bari bararezwe icyaha cyo gutuka umukuru w’Igihugu nyuma yo gusiribanganya ifoto ye mubitabo.

Aba basaga 200, birukanywe babwirwa ko baguma murugo iwabo ngo kuko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane abagize uruhare mugusiribanga ifoto ya Perezida Nkurunziza mubitabo bigera kuri 27.

Guillaume Kwizera umukuru w’ishuri ryo Muruyigi, nkuko iyi nkuru tuyikesha BBC ibivuga, avuga ko kuwa mbere ubwo babonaga ifoto yasiribanzwemo, nyuma ko abanyeshuri bakoze ikibazo cya mbere, basabwe mu buryo bw’ibanga buri umwe kwandika uwo akeka kuba ariwe wabikoze ariko bose habura ushinja mugenzi we, bahise birukanwa ngo hakorwe iperereza rigamije kwerekana uwabikoze, igihe byakorewe, impamvu yo kubikora.

Iri shuri rya Gahinga, ribaye ishuri rigira gatatu rigaragawemo abasibanganyije mubitabo n’umuti w’ikaramu ifoto ya Perezida Nkurunziza, aba banyeshuri ni abo mu mashuri ane y’imyaka ya munani n’icyenda.

Ibikorwa byo gusiribanga ifoto y’umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, byahereye bwa mbere mu Ruziba hari mu mpera z’ukwezi kwa gatanu gushize. Ntibyateye kabiri ibikorwa nk’ibyo byigaragaza ku ishuri rya komine muramvya, aha ho abanyeshuri 11 bagejejwe mubutabera, batanu muri aba baburana bafunze. icyaha bashinjwa cyo gutuka umukuru w’Igihugu kibahamye bakatirwa igifungo kiva ku myaka 5 kikagera ku myaka 10.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →