Ifungwa ry’umuhanda uva mu mujyi ujya Sitade Amahoro

Kuri iki cyumweru Taliki ya 29 Gicurasi 2016, umuhanda uva mu mujyi wa Kigali werekeza kuri Sitade Amahoro i Remera uzaba ufunze ku binyabiziga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 24 Gicurasi 2016, bwatangaje ko impamvu y’ifungwa ry’uyu muhanda rishingiye ku gikorwa cyo gukangurira no kwigisha abanyarwanda bose gukora Siporo.

Iyi Siporo iteganyijwe gukorwa kuri iki cyumweru, izitabirwa n’abantu bose babyifuza, izitabirwa kandi n’abayobozi batandukanye, abantu bose basanzwe bakora Siporo n’abandi bose hagamijwe kwimakaza umuco wo gukundisha abantu gukora Siporo, kwirinda indwara zitandura no kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.

Umuhanda uzaba ufunze ni umuhanda uva ku cyicaro cy’umujyi wa Kigali kuri Car Free Zone ukamanuka Rompuwe, Peyaje, Sopetrad, Kimihurura, Gishushu, kwa Lando ukomeza Sitade Amahoro.

Abagombaga kuzakoresha uyu muhanda batwaye ibinyabiziga, basabwa kuzakoresha indi mihanda itandukanye bitewe n’ibyerekezo bazaba baganamo.

Iki gikorwa kizatangira ku cyumweru mu gitondo cya Taliki 29 Gicurasi 2016 gisozwe saa sita, abazitabira iki gikorwa buri wese niwe uzihitiramo uburyo bumunogeye bwo gukoramo iyi Siporo, ushaka kugenda yiruka azabikora, ushaka kugenda gake atera intambwe bisanzwe nawe azabikora.

Biteganyijwe ko abazava mu mujyi wa Kigali bazahurira n’abazaba baturutse mu bindi bice bya Remera ku Kimihurura ku cyicaro cy’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) bakananura ingingo hanyuma ababishaka bakabonana n’abaganga bazaba bahari bakipimisha indwara zitandukanye kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Iki gikorwa cyo gukora Siporo biteganyijwe ko kizajya gitegurwa rimwe mu kwezi ku munsi n’amataliki azajya atangazwa kugira ngo abantu bacyitabire bakora siporo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →