Igihe ntarengwa cyahwe Abanyarwanda 8 ngo bave ku butaka bwa Nigeri kirabura amasaha make

Abanyarwanda umunani bahoze bafungiwe i Arusha muri Tanzania baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baravuga ko batazi uko bucya bimeze kuko igihe bahawe na Nigeri ngo babe bavuye ku butaka bw’iki Gihugu kirangira ejo kuwa kane.

Itegeko ryo kuva ku butaka bwa Nigeri ryari ryahagaritswe iminsi 30, iyo nayo ikaba igomba kurangira tariki 3 z’ukwa kabiri 2022( ejo kuwa kane).

Aba Banyarwanda umunani, barimo bane bagizwe abere n’abandi bane barangije igifungo mu manza zaciwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, ICTR.

Abo banyarwanda, bari bamaze imyaka icumi bacumbikiwe na ONU muri Tanzania kuko babuze ibihugu byabakira. Mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, nibwo urwego rwasigaranye imanza zitarangijwe na ICTR rwumvikanaga n’igihugu cya Niger cyemera kwakira abo Banyarwanda.

Bagezeyo mu kwezi gukurikira kwa 12, ariko bahamaze icyumweru kimwe, kuri tariki ya 27 Niger yahise isohora itegeko ribabwira kuva ku butaka bwayo. Leta ya Nigeri yavuze ko byavuye ku mpamvu za dipolomasi kubera umpungenge zerekanywe na Leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Nigeri.

Tariki ya 31 z’ukwa cumi na kabiri, umucamanza w’urwego rwasigaranye imanza za ICTR yategetse Leta ya Nigeri kwemerera abo Banyarwanda kuguma ku butaka bwayo mu gihe ikibazo cyabo kiri gukemurwa.

Capt Sagahutu (iburyo) wari wungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance), aganira n’umwunganizi we i Arusha mbere y’ubujurire, bwagabanyije igifungo cye kikava ku myaka 20 kigashyirwa kuri 15.

Tariki ya 3 z’ukwezi kwa mbere 2022, intumwa yihariye y’umwanditsi w’urukiko yabwiye abanyamategeko b’abo Banyarwanda umunani ko Leta ya Niger yemeye kubongera igihe cy’iminsi 30.

Aho yavuganaga na BBC dukesha iyi nkuru, umwe muri bo, Innocent Sagahutu, wari wungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance) mu gisirikare cya Habyarimana, yavuze ati: “Iyo minsi yarangiye, twebwe turaho turategereje icyo batubwira kuko twebwe nta bintu byinshi dufite byo gukora. Turi ahantu dufunze nta kindi dushobora gukora, dugereje ibyo bemeza noneho bakabitubwira”.

Nkuko inkuru ya BBC ikomeza ibivuga, yagerageje kuvugana n’urwego rwasigariyeho imanza za ICTR ngo yumve icyo rubivugaho, ariko rutangaza ko ntacyo kubivugaho bafite.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →