Igisirikare cya DR Congo kigiye kwitabaza imbaraga z’igisirikare cy’ibihugu bituranyi aho cyananiwe

Ingabo za DR Congo (FARDC) zivuga ko ziri kuvugana n’ingabo z’ibihugu byose bibakikije kugira ngo “bacyemure burundu ikibazo cy’umutekano mucye mu karere”, giterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Itangazo rya FARDC ryo kuri uyu wa kabiri rivuga ko ishyize imbere ubufatanye bwa gisirikare mu “guhuza ingufu n’ubutasi”, bakarwanya “mu buryo bukomeye kandi turandure burundu imitwe yose y’iterabwoba nka ADF, FDLR, FLN n’iyindi…”.

General Major Kasonga Cibangu Léon-Richard, umuvugizi wa FARDC washyize umukono kuri iri tangazo, ntiyasubije ibibazo bya BBC ariko yavuze ko ibiririmo ari byo bigiye gukorwa.

Si ubwa mbere ingabo za DR Congo zitangaje gufatanya n’ingabo z’ibindi bihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yiganje cyane mu burasirazuba bwa DR Congo, ariko ntiracika.

Iri tangazo rivuga ko hari ubufatanye busanzwe buriho bwa FARDC n’ingabo z’u Rwanda, iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique, ariko ko ubu n’ibindi bihugu byose bikikije DR Congo “mu gihe cya vuba” biza muri uwo mugambi.

Mu bihe bya vuba, ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda buri ruhande rwareze urundi gufasha imitwe irurwanya iba mu burasirazuba bwa DR Congo, iyo mitwe yagiye igaba ibitero byiciwemo abantu muri ibi bihugu byombi.

Mu kwezi kwa kabiri no muri uku kwa gatatu, intumwa za DR Congo ziyobowe n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda bahuriye i Kigali n’i Kinshasa bavugana ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Inzobere za UN zivuga ko hagati ya 2019 na 2020 zabonye ingabo z’u Rwanda muri DR Congo zifatanya na FARDC ku bitero byagabwe ku nyeshyamba zirimo FDLR, ibyo impande zombi zahakanye.

Muri uku kwezi, ishyirahamwe ritegamiye kuri leta mu ntara ya Kivu y’epfo ryavuze ko ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red-Tabara, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibyo ari “ibinyoma”.

Imitwe y’abanyamahanga n’iy’abanyecongo ubwabo yitwaje intwaro muri ako gace, ishinjwa ubwacanyi, gufata abagore ku ngufu n’ubusahuzi bikorerwa abaturage.
Bamwe bashinja ingabo za DR Congo kunanirwa ubwazo kurinda ubusugire bw’igihugu no guhashya izi nyeshyamba.

Abandi banenga Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo ubu zirenga 16,000 zoherejwe kurinda abaturage no gufasha kugarura amahoro muri DR Congo, zihamaze imyaka irenga 20.

Itangazo ry’ingabo za FARDC rivuga ko inama iheruka kubera i Kinshasa ku kibazo cy’iyo mitwe yemeje “uburyo buhuriweho nk’inzira ikomeye yo kurangiza ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga n’iyishamikiyeho y’abo mu gihugu”.

Kugeza ubu ntihazwi neza ibizakorwa muri ubwo buryo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →