Igisirikare cyarashe mu bigaragambya bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi muri Myanmar

Abashinzwe umutekano mu gihugu cya Myanmar barashe abanyagihugu bari mu myugaragambyo kuri iki cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, mu gihe iyo myigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’igisirikare bwahiritse ubuyobozi bwatowe n’abaturage. Ni imyigaragambyo yinjiye mu cyumweru cya 2. Imibare y’abahasize ubuzima ntiramemyeka, Leta nayo yahisemo kuruca irarumira.

Abasirikare bari boherejwe ahari urugomero rw’ingufu z’amashanyarazi, aharimo habera imyigaragambyo, muri leta ya Kachin, kuri iki cyumweru. Amashusho ya videwo yahererekanijwe yerekanye abasirikare barimo bararasa mu banyagihugu kugira ngo babatatanye. Ariko ntabwo byamenyekanye niba ayo masasu yari ayica cyangwa atica.

Iyi myigaragambyo irakomeza mu gihe agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi gakomeza gukaza amategeko y’igihugu nyuma y’icyumweru gahiritse ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi.

Muri iyi myigaragambyo y’abanyagihugu nkuko VOA ibitangaza, abakozi ba leta nabo barahagaritse imirimo. Ako gatsiko ka gisirikare kabategetse gusubira ku mirimo kabateguza ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ihagarikwa rya Suu Kyi rirangira kuri uyu wa mbere, ariko umukuru w’abasirikare bafashe ubutegetsi, Min Aung Hlaing, ntiyavuze ikizahita gikurikira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Igisirikare cyarashe mu bigaragambya bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi muri Myanmar

  1. Fulgencie February 15, 2021 at 4:25 pm

    Ubwicanyi kuri iyi si ko ndeba bukabije?

Comments are closed.