Ijambo rya Jenerali ukuriye abahiritse ubutegetsi muri Myanimar ryatumye abigaragambya bakaza umurego

Umukuru w’abahiritse ubutegetsi muri Myanmar yashyikirije ijambo rye rya mbere kuri televiziyo kugira ngo asobanure impamvu yatumye bafata ubutegetsi mu gihe imyigaragambyo yo kwamagana icyo gikorwa ikomeje.

Min Aung Hlaing yavuze ko amatora yo mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2020 yatsinzwe ku majwi menshi n’ishyaka rya Madame Augn San Suu Kyi ufunzwe, yagenze nabi.

Igisirikare cyatangiye kugira ibyo kibuza mu turere tumwe na tumwe harimo umukwabu wo kubuza abantu gutembera ndetse hanashyirwaho umubare ntarengwa w’abantu batagomba kurenza mu gihe bateraniye hamwe.

Abantu isinzi bakoranye kuri uyu wa mbere, ku munsi ugira gatatu w’imyigaragambyo, bihurirana n’uko kwivumbagatanya/yegereyegere mu gihugu cyose, byo kwanga uko guhirika butegetsi.

Ijambo ry’uyu Mujenerali ryanashavuje abatavuga rumwe n’ubwo butegetsi bushyashya, imbuga nkoranyambaga zerekanye amashusho y’abavuza amasafuriya mu kuryamagana imbere y’ama televiziyo zabo.

Ni bande bari mu mabarabara?

Kuri uyu wa mbere mu gitondo, abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye ku murwa mukuru Nay Pyi Taw kugira ngo bitabe iyo myigaragambyo. No mu yindi mijyi nka Mandalay na Yangon abantu bitabiriye ari benshi, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Abitabiriye imyigaragambyo bari mu byiciro bitandukanye by’abakozi, baba mu barimu, abacamanza, abakora mu ma Banki, abakozi ba Leta n’abandi.

Umwe mu bari mu myigaragambyo ariko atashatse ko umwidondoro we umumenyekana-yabwiye BBC ati: “Uyu munsi, twebwe, abashinzwe ubuzima, cyane cyane abakora mu mirimo ya Leta nk’abaganga, abafundi bo mu rwego rwo hejuru n’abigisha-twagiye ahabona kugira ngo twerekane ko turi kumwe muri ibi. Icyo dushaka ni kimwe, guhirika ubutegetsi bw’igitugu”.

Mu cyumweru gishize, igisirikare cya Myanmar cyafashe ubutegetsi nyuma y’amatora yatsinzwe n’ishyaka NLD ku majwi menshi cyane.

Cyahise kandi gishinga amategeko y’ibihe bidasanzwe y’igihe cy’umwaka muri Myanmar, igihugu kizwi kandi nka Birmania, ubutegetsi buhita bushyikirizwa kizigenza mu gisirikare Min Aung Hlaing.

Madame Suu Kyi na bamwe mu bayobozi bakomeye mu ishyaka rye rya National League for Democracy (NLD), harimo na Perezida Win Myint bafungishijwe ijisho mu ngo zabo.

Igisirikare cyari cyashyigikiye abatavuga rumwe na Leta basabaga ko amatora yasubirwamo, bavuga ko yabayemo ubujura. Ariko Komisiyo ishinzwe amatora yavuze ko nta byemezo byatanzwe byo kwerekana ubwo bujura.

Jenerari yavuze iki?

Ijambo rya Jenerari Min Aung Hlaing ryari rishingiye ku mpamvu zatumye igisirikare gifata ubutegetsi gusumba gutera ubwoba abari mu myiyerekano.

Yavuze ko Komisiyo ishinzwe amatora yanze gukora amatohoza ku tunenge twari mu ntonde z’amatora yo mu kwezi kwa 11 kandi ntiyatuma haba ukwiyamamaza kutarenganya.

Iyo komisiyo yavuze ko nta byemezo bihari byo kwerekana ko habaye ubujura.

Jenerari Min Aung Hlaing yemeye ayandi matora no gushyikiriza ubutegetsi uzayatsinda. Komisiyo y’amatora ivuguruye niyo izayategura.

Yanavuze kandi ‘gushyika kuri “demokarasi y’ukuri kandi iri ku murongo”,amajambo yaneguwe cyane ku mbuga nkoranyambaga na bamwe batavuga rumwe n’ubwo butegetsi.

Yanasabye abanyagihugu kugendera ku bintu by’ukuri, bakirinda gutwarwa n’amarangamutima yabo.

Uyu Mujenerari nta terabwoba yagize ku bari mu myigaragambyo, gusa yavuze ko nta n’umwe uri hejuru y’amategeko. Igisirikare mu bihe byahise cyahutaje abantu, harimo mu 1988 na 2007.

Mu turere tumwe tumwe twafatiwe ingingo, nko mu mujyi uza ku mwanya wa kabiri mu bunini Mandalay n’ahandi aho bibujijwe gutembera kuva I saa mbiri z’ijoro gushyika I saa kumi z’igitondo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →