Ikiciro cya 5 cy’impunzi zari zaraheze muri Libiya zageze mu Rwanda

Abantu 130 basaba ubuhungiro bari baraheze muri Libya bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.

Iki ni ikiciro cya gatanu cy’aba bantu cyakiriwe mu Rwanda, ni ababuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Minisiteri ifite impunzi mu nshingano mu Rwanda ivuga ko abaraye bahageze ari Abanya-Eritrea 67, Sudan 48, Somalia 12, Nigeria 2, na Ethiopia umwe, muri bo abagabo ni 75%, barimo abana ni 27.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwemeye kwakira abantu 500 mu mpunzi zigera ku 4,000 zari zaraheze muri Libya. Ikiciro cya mbere cyahageze mu kwezi kwa cyenda 2019.

Aba bahageze mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri babanje gupimwa coronavirus bajyanwa muri hotel gutegereza ibisubizo, nyuma barajyanwa mu kigo kibakira kiri i Gashora mu Bugesera.

U Rwanda rumaze kwakira aba bantu bose hamwe 515, biganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afrika.

Muri bo, nkuko BBC ibitangaza, abarenga 200 bamaze kujya gutuzwa mu bindi bihugu, harimo 131 muri Sweden, 23 muri Canada, 46 muri Norvege na 5 mu Bufaransa.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →