IMANA YIFUZA KU KUBERA MANAGER-UMUGENGA W’ UBUZIMA BWAWE IKAKUVANA MU BUBATA BW’ AMADENI

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Imana yifuza ku kubera Manager-Umugenga w’Ubuzima bwawe ikakuvana mu bubata bw’Amadeni”. 

Imigani 22:7

“ Umukire ategeka umukene kandi uguza aba ari nk’ umugaragu w’ umugurije”

Uyu munsi niba uboshywe n’ ideni, ngufitiye inkuru nziza. Imana ishaka kugukura mu madeni Kuko ifite Imbaraga n’ ubushobozi bwo kubigukorera.

Urabizi? Yarabinkoreye, Sinshobora kuzabyibagirwa. Nari mfite ideni ry’amadolari angana n’ibihumbi bitanu($5000 ) ubwo ni ukuvuga miliyoni hafi enye n’ igice z’ amanyarwanda.

Muri icyo gihe nari mfite ibibazo byatwaraga amafranga menshi ku buryo no kuriha ikode ry’aho ntuye ntibyari binyoroheye kubera kwiga kandi naka Business nari natangije kugira ngo kabe kamfasha, kubera no kujya mu ishuri ntibyashobotse kuba byamfasha ku buryo n’iyo business nayo nagombaga kuyifunga bitewe n’uko itashoboraga kumbonera amafaranga yo kwishura inzu nakoreragamo ndetse n’ izindi (depense) iyo business yansabaga.

Hamwe n’ibyo birumvikana ko n’ umwuka utari umeze neza hagati yanjye n’ umufasha wanjye. Bitewe n’ uwo mwuka utari umeze neza hagati yanjye n’ umufasha byatumye mva mu ishuri rya Bibiliya njya kwiga muri college ibijyanye na Pharmacy kugira ngo mbashe kubona amafaranga byihuse.

Ubwo ntabwo byangoye mu gihe kitari kirekire nari ndangije mbona diplome ya“ Pharmacy Technician mpita njya gukora internship mu bitaro bya University yahano USA. Imana iramfasha ngira amanota ya mbere bahita banampa akazi.

Ariko kubera ibintu byinshi byasabaga amafaranga ntabwo nabashije kuva muri iryo deni kugeza aho Imana inkoreye icyo gitangaza.

Ntabwo namenye uburyo Imana ishobora gukora icyo gitangaza, ariko nizeraga ko Imana ishobora byose.

Umunsi ku munsi narebaga uburyo Imana yambohora muri  iryo deni, ariko nk’ umwana w’ umuntu bikansiga. Ariko na none nkizera Imbaraga zayo. Nabwo nayihozaga ku nkeke mbiyisaba buri munsi, ariko nahoraga NYISHIMIRA” kubera ko nizera ko iyo uyisabye iguha ibyo uyisabye.

 

Mu mezi ageze kuri 6 Imana yari Imaze kumbohora muri iryo deni.

Kubera ko Imana idatanga igice cyangwa ngo iguhe ikintu kimwe, guhera icyo gihe yakomeje kwivanga mu bijyanye n’ ubutunzi bwanjye ikoresheje ibitangaza byayo.

IYO URI UMWIZERWA NAYO IBA IYIZERWA.

Soma ubuhamya bwanjye bufite umutwe uvuga “ IYO URI UWUMUGISHA, UMUGISHA URAKWISHAKIRA”. Iyo uri umugisha, Umugisha urakwishakira ntabwo ujya kuwirukaho-Rev. / Ev. Eustache Nibintije 

Imana ishobora kubigukorera nkuko yabinkoreye niba wizeye ijambo ryayo. Igihe cyose wemeye gufata iyo nshingano yo kwizera imbaraga n’Ubushobozi byayo byo ku kuvana muri ibyo bibazo by’ amadeni kandi ukagerageza kuyubaha kuri buri ntambwe mu gihe uzaba utangiye iyo nzira.

Kubera ko uri kureba ibyo bibazo byawe kano kanya ushobora kutabona uburyo ushobora kuva muri iryo deni cyangwa amadeni, ariko ntibizakurangaze ahubwo ugomba kuguma muri iyo nzira. Nkutangira urwo rugendo mu minsi ya mbere nanjye nagize gushidikanya kuko ntumvaga uburyo nava muri iryo deni ndetse nkabaho nta mahoro mfite mu mutima.

Ariko Imana yarabinkoreye ndizera ko nawe ishobora kubigukorera. Nta deni riba rinini ku Imana cyangwa business Imana yacu itashobora gutunganya. Izaza muri business yawe iyizamure ku buryo iguha umusaruro ukwiriye.

Iyo uyizeye kugira ngo ikubere manager (umugenga) w’ ubuzima bwawe izakuzamura igushyire hejuru, kandi ntabwo uzongera kuba imbata y’ amadeni ukundi.

Imana ikubohore….! Mu izina rya Yesu Kristo. Amen!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123266034 WhatsApp

Umwanditsi

Learn More →