Imbaraga z’abagore zaremeye umwe muribo utagiraga aho aba

Ifoto y'inzu intyoza.com

Ifoto y'inzu yubatswe n'umuganda w'abagore

Igikorwa cy’umuganda cyateguwe n’inama y’igihugu y’abagore gisize umwe mubagore yubakiwe inzu yo kubamo.

Nyuma yo kubakirwa inzu yo kubamo abikesha umuganda w’abagore kuri uyu wagatandatu taliki ya 24 ukwakira 2015 wateguwe n’inama y’igihugu y’abagore , umubyeyi Murekatete Hawa uzwi ku izina rya Mama cyama arashima abamuremeye.

Hawa Murekatete aganira n’intyoza.com  yavuze ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame ngo kubwo gutekereza kuri gahunda zitandukanye zizamura umunyarwanda harimo no kuremera abatishoboye nkawe.
Hawa ashimira kandi by’umwihariko ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi , ubuyobozi bw’ingabo na Polisi ngo kuko iteka bamuba hafi mu kumufasha aho akomeza kandi agira ati

ndishimye cyane kuko icyo nkeneye cyose ubuyobozi bukimfashamo kandi ntawuzongera kuvuga ngo nsohokera mu nzu , mbonye rero inzu yanjye ngiye gutura mo.

Ifoto Hawa intyoza.com
Murekatete Hawa uzwi ku izina rya Mama cyama

Ahobantegeye Liliyane umuturage utaragiraga aho aba aza kubakirwa mu mudugudu wa migina akagari ka Gihira mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi ahubakiwe uyu mubyeyi Hawa , avuga ko ashimishwa n’umuganda w’abagore agasaba abagore bagenzi be kujya bitabira umuganda.
Ahobantegeye ashima cyane umuganda w’abagore agira ati

wumvaga umuganda ukumva ko ari uw’abagabo nubwo bamwe bawitabiraga ariko none ibi byo biranshimishije cyane ndetse biranandenze buri wese ntanuwo bitashimisha njye byandenze ntakindi narenzaho.

Ku rwego rw’akarere , umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mukarere ka Kamonyi Uwineza Claudine , avuga ko igikorwa cyateguwe n’inama y’igihugu y’abagore ariko ibikorwa bikamanuka mukarere , imirenge , utugari n’imidugudu kugirango hose abagore bahurize imbaraga zabo hamwe babashe gufasha bagenzi babo.

Ifoto umuganda intyoza.com
Abitabiriye uwo muganda

Abazwa n’intyoza.com igitandukanya umuganda usanzwe n’uyu wakozwe Uwineza yagize ati

umuganda usanzwe wa buri kwezi ni umuganda uteganywa n’itegeko ariko uyu ni umuganda abagore batekereje kugirango babashe kuremera abagore bagenzi babo bitavuga ko tudasanzwe tubaremera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Jacky Kamanzi Masabo k’umurongo wa telephone yabwiye intyoza.com ko igikorwa ari ikizahoraho ndetse ko kizajya gikorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye kuko ari imwe mu mihigo ya mutimawurugo bafite nk’inama y’igihugu y’abagore.