• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
24/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
24/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
24/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Imibare y’abandura Covid-19 muri Amerika yagabanutse cyane

Umwanditsi
February 15, 2021

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, imibare y’abantu bashyashya bandura Icyorezo cya COVID-19 yagabanutse bijya munsi y’100 000 ku munsi mu minsi ishize, ariko abategetsi mu rwego rw’ubuzima batangaza ko hakiri urugendo kugira ngo iki cyorezo gihashywe.

Amerika niyo ifite abantu benshi bishwe n’iki cyorezo cya Coronavirus ndetse n’abacyanduye ugereranije n’ibindi bihugu ku Isi.

Kaminuza Johns Hopkins, ikurikirana buri munsi iby’iki cyorezo, ivuga ko mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize, handuye abarenga 200 000 buri musi, kandi biyongereye gushyika ku 250 000 ku munsi mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Ariko ku munsi wa gatanu n’uwa gatandatu w’icyumweru gishize, iyo mibare yaragabanutse igera ku 100,000 ku munsi.

Dr. Rochelle Walensky, umuyobozi w’ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC, yavuze ko igisanira gishyashya cy’iki cyorezo cyabonywe mu bindi bihugu kandi kimaze gushyika no muri Amerika gishobora kongera imibare y’abandura n’abapfa. Asaba abanyamerika kwambara udupfukamunwa no gukomeza bikingiza.

Kaminuza Johns Hopkins, nkuko VOA ibitangaza, yerekana ko Amerika imaze kugeza ku bantu barenga miliyoni 27 n’ibihumbi 700 banduye Covid-19 hamwe n’abarenga 484 000 imaze guhitana. Ni mu gihe ku Isi yose, iki cyorezo kimaze kwandura abantu barenga 108 727 200 hamwe n’abarenga 2 397 385 kimaze guhitana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5896 Posts

Politiki

4147 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga