Imihigo : Bamwe besheje imihigo abandi irabesa

IfotoPerezida Paul Kagame hamwe n'Aba Meya bahize abandi

Ifoto Meya w'Akarere ka Huye ahabwa igihembo cyo kwesa ImihigoMu imurikwa ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2014- 2015 no guhiga indi y’umwaka 2015–2016  imbere ya perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame , uturere tumwe twishimiye kugira imyanya myiza utundi duterwa isoni no kuza mu myanya y’inyuma ugereranije n’aho twari mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Nkuko mu ishuri haba uwambere n’uwanyuma ni nako mu umuhango wo kumurika imihigo akarere kabaye akambere ari aka Huye ko mu Intara y’amajyepfo gahize utundi n’amanota 83% mugihe Akarere kaherekeje utundi ari Akarere ka Gakenke ko mu Intara y’amajyaruguru kakaba karagize amanota 70.2%.

Twibutse ko mu imurikwa ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 Akarere ka Huye kari kaje k’umwanya wa gatatu mu uturere twose uko ari 30 , ubu kakaba karakoze cyane nkuko bigaragazwa n’umwanya wambere kabonye muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015.

Muri uyu muhango wo kumurika uko imihigo yeshejwe umwaka 2014-2015 hanasinywa imihigo y’umwaka wa 2015-2016 Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, yavuze ko ugereranije n’umwaka w’imihigo wabanje ubu ikigero cy’amanota cyazamutse aho cyavuye ku amanota 64.9%muri rusangebikagera ku amanota 73,5% mu mwaka w’imihigo wa 2014/2015.

Imyanya y’uturere mu kwesa Imihigo

Umwaka wa 2014-2015UmwanyaUmwaka wa 2013-2014
Huye:83 %1Kicukiro
Ngoma:81%2Ngoma
Ngororero hamwe na Nyanza:80,5%3Ngororero na Huye
Kicukiro hamwe na Burera:79%4Kirehe
Nyamagabe:78,2%5Kayonza
Gasabo:78%6Gisagara na Nyanza
Nyagatare:77,8%7Nyagatare na Nyaruguru
Muhanga hamwe na Rwamagana:77,7%8Karongi
Gisagara: 77.6%9Rusizi
Musanze na Kirehe: 77,4% 10Bugesera
Rubavu:77,1%11Gicumbi
Nyamasheke :76,7%12Gakenke
Nyaruguru: 76,5% 13Kamonyi
Ruhango hamwe na Gicumbi :76,4%14Nyamasheke
Kayonza: 76,3%15Rutsiro
Rulindo hamwe na Nyabihu: 76,1%16Nyarugenge
Rutsiro:74,9% 17Burera
Gatsibo :74,7% 18Nyamagabe
Bugesera :74,6%19Nyabihu
Nyarugenge: 74,1%20Muhanga
Rusizi: 73,7% 21Ruhango
Kamonyi: 72,7% 22Rulindo na Rubavu
Karongi: 70,8%23Musanze
Gakenke :70,2%24Gasabo na Rwamagana
25Gatsibo

Ubwanditsi Intyoza