Imikino y’urusimbi izwi ku mazina y’ibiryabarezi yongeye gukomorerwa.

Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi imikino y’urusimbi yiswe iy’amahirwe imenyerewe ku izina ry’ibiryabarezi ihagaritswe by’agateganyo na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo, yongeye gukomorerwa.

Hari taliki ya 27 Nyakanga 2016, nibwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo imikino y’urusimbi izwi ku izina ry’ibiryabarezi, imikino ikinishwa hakoreshejwe imashini( Slot machines), nyuma y’igihe kitagera ku kwezi iyi minisiteri yakomoreye amwe mu makampanyi akora ubu bucuruzi bw’iyi mikino y’urusimbi.

Nyuma y’igihe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikora igenzura ku byari byatumye ifunga ibikorwa by’iyi mikino izwi nk’ibiryabarezi cyangwa imikino y’amahirwe, hafashwe icyemezo cyo gufunga amwe mu makampanyi ariko kandi inakomorera andi kuko ngo byagaragaye ko bamwe bujuje ibyangombwa abandi bakaba barakoraga nta n’ibyangomwa babifitiye.

Mu itangazo iyi Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru Taliki ya 14 Kanama 2016, amasosiyete ane yafungishijwe imiryango burundu naho andi abiri ahagarikwa by’agateganyo hatitawe ko afite ibyangombwa ahubwo bitewe n’uko hari ibyo batubahirije mubyo amategeko asaba.

Uretse aya masosiyete yahagaritswe burundu andi agahagarikwa by’agateganyo, hari andi masosiyete atatu yakomorewe akomeza ubucuruzi bwayo bw’imikino y’urusimbi ivugwa nk’imikino y’amahirwe ikoresha mashine (Slot Machines) benshi bazi kubiryabarezi.

Dore itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru rifunga rikanakomorera amwe mu masosiyete y’ubu bucuruzi:

Itangazo rikomorera ibiryabarezi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →