Imirimo isigaye mu isoko rya Muhanga Modern Market ntiyabuza ko ritahwa mu kwezi kwa 5

Umuyobozi wa Sosiyete y’ishoramari rya Muhanga, Dushimimana Claude ifite mu nshingano iyubakwa ry’Isoko rya Kijyambere rya Muhanga (Muhanga Modern Market ) ku bufatanye n’akarere, buratangaza ko imirimo isigaye idashobora kubabuza kuritaha no kurikoresha mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2021 kuko imirimo igeze kuri 98%.

Uyu muyobozi, ibi yabitangarije abanyamigabane mu nteko rusange yabahuje mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bamwe bari muri cyumba cy’inama abandi bari mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu kiganiro cyihariye yahaye umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko imirimo yose yarangiye n’isigaye igomba kurangira mu byumweru bibiri bibanza bya Mata 2021 birimo amashanyarazi, camera zicunga umutekano ndetse naho imodoka zizajya ziparika no guha nimero ibyumba bizacururizwamo.

Yagize ati” Imirimo isigaye yose mu byumweru bibiri bibanza by’ukwezi kwa Mata iraba irangiye kuko n’imirimo itagoranye kandi ibisabwa byose birahari byarateguwe tukaba tubona ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha rigomba gutangira gukoreshwa kuko twizeye ko imirimo yose izaba yasojwe burundu “.

Yongeyeho ko imirimo itararangira harimo amasuku yo mu mbuga ,ibikorwa bijyanye no gucana hakiyongeraho ibijyanye no gufata amazi akomoka ku mvura no kuyatunganya hagamijwe kongera kuyakoresha biciye ku mashini ndetse n’imiyoboro yayo mazi.

Ati” Mu mirimo isigaye nayo irimo gukorwa kugirango isozwe harimo imiyoboro y’amazi harimo no gushyiraho imashini izajya itunganya amazi y’imvura n’ayandi yakoreshejwe akongera gukoreshwa harimo kandi ibijyanye n’amashanyarazi ndetse no gushyiramo camera zizafasha abacunga umutekano w’ibicuruzwa ndetse n’abantu ubwabo n’ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro no gusinyana amasezerano na kompanyi izaduha ubwishingizi bw’ibi bikorwa byacu”.

Ku bijyanye n’ubukode, avuga ko bikinonosorwa hagamijwe kutazakumira n’abafite ibikorwa bito cyangwa ubushobozi bucye hagamijwe gutanga serivisi nziza.

Yagize ati” Ibiciro by’ubukode byo bizaba bidahanitse cyane kuko abo tuzaha serivisi ni abasanzwe bakorera mu isoko rishaje kandi hari ubushobozi bari basanzwe batanga nk’ubukode bityo bose tuzabakira kandi bajye ahajyanye n’ubushobozi bafite”.

Kuki uyu mushinga watinze kurangira ?

Dushimimana Claude akomeza avuga ko bagiye bagira imbogamizi zirimo kutabonera ku gihe abanyamigabane nyabo kubera ko hatangizwa sosiyete y’ishoramari rya Muhanga (Muhanga Investment Group) hiyandikishije benshi ariko imisanzu yabo ntiyatangwa ariko ngo hari n’izindi mpamvu zitandukanye.

Yagize ati” Mu ishingwa rya sosiyete y’Ishoramari rya Muhanga (MIG) hiyandikishije abashoramari benshi ariko gutanga imisanzu biratinda cyane kubera ko bari batatanye cyane ndetse batarasobanukirwa neza igikorwa n’inyungu bazabona n’igihe bazazibonera ariko byarakemutse n’abasigaye ni ba 3 twabuze ngo batange cyangwa bavanwe ku rutonde rwatanzwe mu kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB)”.

Kuki basiragiye baka inguzanyo ya Banki ?

Umuyobozi wa Muhanga Investment Group(MIG)avuga ko mu gihe ubushobozi bwabo bwari butangiye gucyendera begereye Banki kugirango ibagurize ariko kubera imiterere y’umushinga biranga bahitamo kongera gushinga indi Kompanyi bayita Muhanga Modern Market maze banki ishingira kuri iyi sosiyete ibaha inguzanyo.

Yagize ati”Nyuma yuko imigabane shingiro yari imaze gutangwa ikoreshejwe twagannye Banki kugirango zitugurize ariko hazami ikibazo cyuko dufatanyije n’akarere ka Muhanga bityo badusaba ko byahinduka bituma dushinga kompanyi yitwa Muhanga Modern Market (MMM)maze banki ibariyo ishingiraho ituguriza amafaranga yo kurangiza ibikorwa by’igice cya mbere(Phase I)”.

Iyi sosiyete y’ishoramari rya Muhanga (Muhanga Investment Group) rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 56 harimo abanditse n’abatanditse ariko abanditse bazwi ni 53 gusa aho ufitemo imigabane mike afite 5 naho ufite myinshi ikaba igera 15 buri mugabane ukaba ubarirwa agaciro ka Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda ukaba uzasozwa mu gice cyawo cya mbere uri muri miliyari 1.714.317.699 frw ariko mu igena gaciro ryakozwe na Banki Nkuru y’U Rwanda muri Miliyari 2.443.611.579 frw.

Uyu mushinga wo kubaka isoko rya Kijyambere rya Muhanga biciye muri MIG wari uteganyijwe kubakwa mu bice bibiri (Phase I na Phase II) wagombaga gutwara asaga Miliyari 4.5 frw ariko igice cya I gitwaye asaga miliyari 1.714.317.699 frw akaba yaragabanutse aho byari biteganyijwe ko kizatwara asaga gato Miliyari 2.3 frw hagamijwe kwishakira amasaziro meza y’abanyamigabane n’ababakomokaho mu murage wo kwiteza imbere.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →