Imishinga 38 muri 239 niyo yahawe inkunga na WDA

WDA ni ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro , gifasha urubyiruko gitera inkunga imishinga igamije kurufasha no kuruha ubumenyi ariko kikibanda ku mishinga igaragaza udushya hibandwa ku guhangana no guca ikibazo cy’ubushomeri .

Mu kigo cy’urubyiruko cya Kamonyi  taliki ya 1 Ukwakira 2015, WDA yasinyanye amasezerano agamije gutera inkunga ibigo 38 byasabye ndetse bikemererwa inkunga yo kwigisha urubyiruko imyuga inyuranye izarufasha guhangana no gukemura burundu ikibazo cy’ubushomeri .
Amafaranga y’amanyarwanda agera kuri miliyoni 936  niyo WDA yemeye guteramo inkunga imishinga 38 yatoranijwe mu mishinga 239 yari yasabye guhabwa inkunga,  kubufatanye n’ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere hawe inkunga ngo niyo basanze ifite kuzagira impinduka zikenewe muri uru rubyiruko.

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA , avuga ko icyo bagendereye ari ukongera umuvuduko ndetse no kongera ubwiza bw’ibikorwa ariko kandi bafatanije n’abandi bose bashobora kugira aho bahurira no gufasha no guhugura urubyiruko mu kwihangira no kwivana mubushomeri.

Umuyobozi wa WDA avuga ko bajya guhitamo imishinga igomba guterwa inkunga  bibanze ku mishinga babonaga ko igaragaza udushya mu gukemura ikibazo gihari cy’ubushomeri murubyiruko , avuga kandi ko aho bashatse gushyira ingufu ari mu mishinga yegereye abagenerwabikorwa .

Kabasinga Asiya umuyobozi w’Inama ngishwanama y’abagore ( COCOF ) ni bamwe mu bahawe inkunga ya WDA na SDF aho mubusanzwe bakora ku guteza imbere ubuhinzi bibanda cyane ku gihingwa cya Soya. Avuga ko banejejwe no guhabwa iyi nkunga bakaba ngo bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kuza mu buhinzi ngo kuko ari umwuga usanga rutitabiraga.Ifoto intyoza.com
Uyu muyobozi wa COCOF avuga ko mu gihe urubyiruko rwakumva neza ko ubuhinzi ari umwuga mwiza kandi warubyarira umusaruro ngo byazana impinduka nziza mu iterambere ry’igihugu kandi bikanabasha guca by’igihe kirambye ikibazo cy’ubushomeri . Agira ati “ dushaka kubwira urubyiruko no kubafasha kumenya ko ubuhinzi ari akazi nkakandi buzana amafaranga bukageza umuntu ku iterambere rirambye”.

Muri iki kiciro cya kane cy’imishinga iterwa inkunga na SDF , bimwe mu byagaragaye nk’ibizana imirimo mishya yatewe inkunga ni iyigisha ubyiruko gukora ingufu zituruka ku mirasire y’izuba , kwigisha urubyiruko gukora inkweto , kwakira abashyitsi , gukora ubuhinzi bw’umwuga hamwe no gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Mu byiciro bitatu byabanje by’imishinga itanga ubumenyi ngiro mu rubyiruko hafashijwe ibigo 70 mu guhugura urubyiruko hakaba haratanzwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 2 na miliyoni 600 aho hahuguwe urubyiruko rugera ku 8500.

Ifoto intyoza.com

Munyaneza Theogene Umunyamakuru Intyoza.com