Impano y’imodoka y’umutamenwa yahawe Bobi Wine yamushyize mu bibazo

Bobi Wine ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda ari mu bibazo kubera imodoka bivugwa ko itamenwa n’amasasu afite, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Daily Monitor. Ni impano yahawe n’abakunzi be.

Abategetsi muri Uganda bari kwita kuri iyi modoka, aho ikigo gishinzwe imisoro (URA) kivuga ko amakuru yatanzwe kuri yo atari yo, bityo yahawe agaciro ko hasi. Byatumye icyo kigo gitumaho iyo modoka ngo yongere ikorerwe igenzura.

Bobi Wine, amazina ye nyakuru ni Robert Kyagulanyi, we ariko yanze gusubizayo iyo modoka kuko kuyitumiza nanone ngo bidakurikije amategeko, nk’uko iki kinyamakuru kivuga ko yabitangaje.

Kyagulanyi ashingira ku itegeko rivuga ko nta bubasha icyo kigo gifite bwo kongera gusuzuma ikintu cyaciye mu bubiko bwacyo kigasuzumwa ngo gisoreshwe imisoro yacyo igatangwa nacyo kigahabwa uwasoze.

Iyi modoka iheruka kwinjizwa mu gihugu ariko umwaka ushize yari ibaruye muri Kenya, nyuma yinjizwa muri Uganda iciye ku mupaka wa Busia.

Bobi Wine yatsinzwe amatora ya perezida aheruka, amatora yavuzwe ko yaranzwe n’uburiganya n’urugomo rurimo kwica abo ku ruhande rw’ishyaka rye.

Mu minsi ishize nkuko BBC ibitangaza, yaretse ikirego yari yaratanze mu rukiko cyo kuburana ku byavuye mu matora, aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatsindiye manda ya gatandatu.

Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga tariki 21 z’ukwezi kwa kabiri, Bobi Wine yavuze ko iyo Toyota Land Cruiser y’umutamenwa yayihawe nk’impano n’inshuti ze zimushyigikiye zo muri Uganda no mu mahanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →