Impanuka y’imodoka 2 ikomerekeje benshi mu mujyi wa Kigali

Impanuka y’imodoka 2, imwe itwara abagenzi yavaga Kamonyi iza Kigali irenze nyabarongo n’indi ntoya yavaga Kigali yerekeza Kamonyi zikomerekeje benshi.

Ahagana mu ma saa moya n’igice zishyira saa mbiri z’ijoro kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Gicurasi 2016, imodoka itwara abagenzi (Minibus) igonganye n’imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota Vitz, imwe ituruka mu mujyi wa Kigali indi iwinjiramo.

Ahabereye impanuka ni mu muhanda aho imwe yari imaze kurenga gitikinyoni yerekeza kamonyi indi nayo imaze kurenga ikiraro cya nyabarongo ijya mu mujyi wa Kigali, zigonganiye neza iruhande rw’ikorosi riri hagati ya gitikinyoni n’ikiraro cya nyabarongo.

Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko nyirabayazana ari umushoferi wari utwaye iriya modoka ntoya yo mubwoko bwa Toyota Vitz.

Uko imodoka uko ari 2 zari zimeze mu muhanda zikigongana.
Uko imodoka 2 zari zimeze mu muhanda zikigongana.

Habinshuti Egide, umugenzi wavaga mu majyepfo ari mu modoka ikurikiranye n’iyagonzwe, avuga ko imodoka zari zifite umuvuduko mwinshi, avuga gusa ko ivatiri (Vitz) uwari uyitwaye ariwe wagize uburangare agateza impanuka.

Nshimiyimana Emmanuel, umuturage wabibonye, avuga ko amakosa ayashinja akamodoka gato nubwo ngo abari bakarimo bakomeretse cyane.

Benshi mu babonye iyi mbanuka, bavuga ko yaba abagenzi bari muri minibus, baba n’abari mu ivatiri ngo hafi ya bose berekejwe kwa muganga.

Umwe mu bashoferi batwara ambiransi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye intyoza.com ubwo yari agarutse ubugira kabiri gutwara abakomeretse ko abajyanywe uretse ababa bajyanywe n’izindi modoka ngo bajyanywe kubitaro bikuru bya kaminuza y’u Rwanda bya Kigali (CHUK).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu mugahanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yemeje amakuru y’iyi mpanuka avuga ko abakomeretse ari abantu6.

Munyaneza Theogene /intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →