• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Impunzi z’abarundi gufashwa kwazo nti kugitinze

Umwanditsi
June 1, 2016

Miliyoni 12.2 z’amayero (amafaranga akoreshwa iburayi) amaze gutangwa mu kuza kongera ayatanzwe mbere ngo impunzi z’abarundi zifashwe aho ziri mu nkambi.

Amafaranga angana na Miliyoni 12.2 akoreshwa ku mugabane w’uburayi amaze gukusanywa nk’inkunga igomba kwiyongera kuyatanzwe mbere angana na Miliyoni 10 kugira ngo afashe impunzi z’abarundi ziri mu nkambi.

Amakuru dukura ku ijwi rya Amerika avuga ko Christos Stylianides, ushinzwe imfashanyo no gushaka umuti w’ibibazo mw’ishirahamwe ry’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, yavuze ko iryo shyirahamwe ryiyemeje gufasha abarundi mu bibazo bitandukanye barimo.

Stylianides, avuga ko kimwe cya kane cya miliyoni y’abarundi bahungiye mu bihugu by’abaturanyi, ibihugu byabakiriye ngo bigaragaza ko ikibazo kibirenze, iyi mfashanyo ngo ije gufasha ibi bihugu bisanzwe bicumbikiye izi mpunzi.

Muri ibi bihugu, Tanzaniya niyo icumbikiye impunzi nyinshi kuko mu inkambi imwe gusa ya Nyarugusu irimo impunzi zigera ku bihumbi 140 by’impunzi z’abarundi.

Impungenge zifitwe na Stylianides kuri izi mpunzi z’abarundi, avuga ko izi mpunzi zishobora kubangamirwa n’indwara z’ibyaduka hamwe na Virusi zitandukanye mu gihe hatagira igikorwa.

Ishyirahamwe ry’ibihugu by’uburayi, ritangaza ko guhera mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize amayero Miliyoni 36.2 amaze gutangwa mu gufasha impunzi z’abarundi.

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga