Imvura ikabije yangije imyaka n’amazu by’abaturage.

Imvura ikabije ivanze n’umuyaga n’amahindu yangije ibikorwa by’abaturage birimo amazu n’imyaka mu mirima.

Muri ibi bihe imvura irimo igwa mubice bitandukanye by’u Rwanda , uduce tumwe na tumwe irimo iragwa bidasanzwe ikagwa ivanze n’umuyaga mwinshi ndetse n’amahindu ikangiza imyaka n’amazu by’abaturage.

Mu karere ka kamonyi aho intyoza.com imaze kumenya nuko mu mirenge ya Mugina , Nyamiyaga na nyarubaka abaturage ubu bamwe bacumbikiwe na bagenzi babo kubera amazu yabo yasenyutse ndetse n’imyaka yabo ikaba yatwawe n’iyi mvura.

Muri iyi mirenge uko ari itatu amazu asaga mirongo ine yarasenyutse , imirima y’imyaka iri kubuso busaga hegitari makumyabiri n’eshanu nabyo byaragiye kuburyo ntacyo abaturage bashobora kwirirwa bategereza ko kizaboneka.

Ifoto y'amazi mumurima
Imvura yangije imirima mukarere ka Kamonyi

Rutsinga Jaques umuyobozi w’akarere ka kamonyi aganira n’intyoza.com yavuze ko bagize imvura idasanzwe ikangiza ibintu bitandukanye mu mirenge imwe n’imwe ariko cyane cyane nyarubaka na Nyamiyaga aho yangije byinshi bagikorera ibarura.

Meya Rutsinga agira ati

twagize imvura navuga idasanzwe yangiza ibintu bitandukanye birimo amazu atandukanye birimo imyaka y’abaturage uyu munsi turimo kubibarura byose kugirango turebe uko twunganira aba baturage bahuye n’ibyo biza.

Umuyobozi w’umurenge wa Mugina Nkurunziza Jean de Dieu ,aganira n’intyoza.com avuga ko mu murenge ayobora atavuga ko imvura idasanzwe ngo kuko ari igihe cyayo ariko akavuga ko icyabaye kibi ari umuyaga mwinshi n’amahindu byazanye nayo bikangiza.

Ifoto y'inzu yavuyeho igisenge
Imvura yangije n’amazu

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamiyaga we aganira n’intyoza.com yavuze ko batunguwe n’imvura ivanze n’amahindu n’umuyaga mwinshi ikangiza amazu ikadukira imyaka kuburyo ari ibishyimbo ari imyumbati abaturage bahinze ntacyo bazakuramo .

Mu kugaragaza ubukana bw’iyi mvura yangije amazu n’imyaka by’abaturage yagize ati

twaratunguwe ni ubwambere abaturage babonye umuyaga uterura igisenge cy’inzu kikagwa nko muri metero magana atanu , ntabwo baherukaga kubibona.