Imyanzuro y’Umwiherero wa 13 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu yatangarijwe Abanyarwanda

Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu nubwo imyanzuro yawo itahise ikorwa bakiwusoza nk’ibisanzwe ngo itangazwe, nyuma yatunganijwe neza ishyikirizwa abo bireba inatangarizwa abanyarwanda.

                                Imyanzuro yashyikirijwe inzego bireba, ndetse itangarizwa Abanyarwanda.

  1. Guhuza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu Mwiherero w’abayobozi, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano no mu zindi nama nkuru zifatirwamo ibyemezo, kugira ngo imyanzuro yose iba yafashwe ijye ishyirwa mu bikorwa kandi ku gihe.
  2. Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.
  3. Kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n’ibindi byaha, kandi igihe cyose habonetse amakuru ajyanye na ruswa, inzego zibishinzwe zikihutira gufata ibyemezo bikwiye byo mu rwego rw’akazi no kubikurikirana mu nkiko, kandi abatanga amakuru bakarushaho kurengerwa no kubishishikarizwa.
  4. Kugabanya ku buryo bugaragara ingendo z’akazi zikorerwa mu bihugu byo hanze, hagasigara izifitiye akamaro Igihugu, kandi aho bishoboka hakajya hakoreshwa abahagarariye u Rwanda mu mahanga.
  5. Kwihutisha ibikorwa bigenda gahoro byo mu cyerekezo 2020, gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) na gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (7YGP), kugira ngo byubahirize ingengabihe yagenwe kandi birusheho gutanga umusaruro.
  6. Kunoza itangwa rya serivisi zihabwa abaturage mu nzego zose za leta n’iz’abikorera hifashishijwe ikoranabuhanga nka Rwanda Online, kandi abaturage bakarushaho gusobanukirwa uko rikoreshwa.
  7. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe, hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutubura imbuto z’indobanure no gukorera ifumbire mu gihugu no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe, kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.
  8. Gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y’abahinzi-borozi n’abanyenganda, agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo.
  9. Guhindura imyumvire y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
  10. Guteza imbere ku buryo bwihariye inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda: ibiti, amata, impu, amabuye; n’inganda zikora imyenda n’inkweto.
  11. Gutangiza gahunda yo korohereza Abanyarwanda kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye, no kongera ubushobozi bwa BRD kugira ngo irusheho gushyigikira inganda.
  12. Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana n’izo guca ikibazo cy’imirire mibi yabo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu.
  13. Gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.
  14. Kwihutisha iyubakwa rya laboratwari y’igihugu ipima DNA n’ibindi bifitanye isano nayo (Rwanda forensic laboratory) kugira ngo itangire gukora.

Imyanzuro yose, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, asoza umwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu yasabye ko yandikwa, itunganywa neza hanyuma ikazohererezwa buri wese ireba.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →