Imyuzure: Mwige guhangana n’ibihe, mwubake inzu zirinda amazi-Perezida Ndayishimiye

Umukuru w’Uburundi Evaritse Ndayishimiye yasabye ko abantu bakwiga uburyo bahangana n’ibihe mu gihe bashobora kuba ahantu nko mu Gatumba, aho imyuzure ya Tanganyika n’uruzi Rusizi byakuye benshi mu byabo.

Ibi Perezida Ndayishimiye, yabivugiye Maramvya aho yashyiriye imfashanyo abantu barenga ibihumbi 10 bahashyizwe mu buryo bw’agateganyo nyuma yo gukurwa mu byabo n’imyuzure cyane cyane mu bice bya Gatumba no mu nkengero zaho.

Ingingo yo kwimura abo bantu kugira ngo bave burundu aho bari batuye n’ubu ntabwo irafatwa ariko ngo iri mu zishoboka.

Abo bantu umukuru w’igihugu yasuye bahawe aho kuba muri Sobel, hahoze haba inka muri zone Maramvya yo muri komine Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura.

‘Abashakanye ntabwo babasha gutera akabariro’

Abo bantu baba mu tuzu tw’uduhema duto duto, benshi muri bo bemeza ko tudashobora gukwira umuryango, abagabo bamwe na bamwe ngo barara hanze kugira ngo bitangire abana n’abagore.

Bamwe mu bashakanye bavuga ko batabasha gutera akabariro. Umugore umwe aba muri iyo site avuga ati: “Biragoye. Kubera utuzu twacu turegeranye rwose. Ntushobora kwisanzura nk’uko waba uri imuhira. Uhita uvuga uti tekana wihangane …tuzotaha mu hira.”

Kwimurwa burundu cyangwa se gusubira mu Gatumba?

Mu bindi bibazo bibugarije harimo kutagira icyo bakora, no kuba abana babo batajya ku mashuri. Aho ni mu gihe hataraboneka igisubizo kidakuka cyo kumenya niba bazimurirwa ahandi cyangwa se ari ugutegereza amazi agakama bagasubira iwabo.

Ni ikibazo n’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye acyibaza: “Mu 2007 byarabaye … none byagarutse. “None twakora iki ngo tumenye kwitegura ibyo bihe?”

Umukuru w’igihugu nkuko BBC ibitangaza, avuga ko Leta ikirimo kwiga igisubizo kibereye, harimo kwimurira abo bantu ahandi bibaye ngombwa, ariko kandi aranagaruka akabwira abo bantu ko bagomba kwiga guhangana n’ibihe niba bahisemo gusubira aho bahora batuye.

Evaritse Ndayishimiye yababwiye ati: “Ndababajije nti mbega twimukire ahandi? Mwese muvuga ngo oya. Twige rero guhangana n’ayo mazi. Ko twemeye kuhaguma, duhite twiga no kubaka inzu zikomeye zihangana n’ayo mazi”.

Mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye kuri aba bantu, umukuru w’igihugu yabashyiriye imfashanyo y’ibiribwa n’ibindi bikoresho bizabafasha muri iyi minsi bakiri mu buhungiro.

Imyizure ya Tanganyaika na Rusizi aho mu Gatumba no mu nkengero yaho hari amashyirahamwe agereranya ko yatumye abantu barenga ibihumbi 30 bata ingo zabo.

Ariko ingaruka z’imyuzure y’amazi yaTanganyika zo ni nyinshi kurusha, kandi si i Bujumbura gusa. Inkengero za Tanganyika zirenza ibirometero120 kuva i Bujumbura gushyika i Nyanza-Lac ku rubibe Uburundi buhana na Tanzania.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →