Indonesia: Umugabo urwaye Covid-19 yatahuwe mu ndege yigize umugore

Umugabo wanduye Covid wo muri Indonesia wiyoberanyije akigira nk’umugore we ngo abashe kwinjira mu ndege mu rugendo rw’imbere mu gihugu, yatahuwe mu kirere urugendo rugeze hagati.

Izina ry’uwo mugabo ryatangajwe gusa mu nyuguti ebyiri ziritangira za DW. Yari yambaye umwitandiro wo mu maso hose w’abayisilamu uzwi nka ‘niqab’, kugira ngo ashobore kwinjira muri iyo ndege.

Uyu mugabo nkuko BBC ibitangaza, yari afite urwandiko rw’inzira (passport) rw’umugore we ndetse n’icyemezo cy’umugore we cyerekana ko nta Covid afite.

Birashoboka ko atari gutahurwa iyo hagati mu rugendo adahinduranya imyenda akambara iye isanzwe, bigatuma umwe mu bagore bakora mu ndege bita ku bagenzi atabaza ko hari ikibazo.

Nyinshi muri kompanyi z’indege zagabanyije ingendo muri iki gihe cy’ikiruhuko cy’umunsi mukuru w’igitambo w’abayisilamu wa Eid al-Adha, cyatangiye ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa karindwi.

Polisi yabwiye abanyamakuru ko uwo mugabo yafunzwe nyuma yuko indege igeze ku kibuga, kandi ko yahise apimwa Covid. Nyuma yo kumusangamo Covid, yategetswe kwishyira mu kato mu rugo iwe. Polisi yavuze ko icyo gihe cy’akato nikirangira izahita imurega mu rukiko.

Ibi bibaye mu gihe muri Indonesia hakajijwe ingamba zijyanye no kugabanya ingendo. Iki gihugu mu buryo bwihuse cyahindutse izingiro ry’iki cyorezo ku mugabane w’Aziya.

Iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, buri munsi kirimo gutangaza abantu hafi 50,000 bashya banduye. Mu byumweru bya vuba aha bishize, ibitaro byarengewe ubushobozi kubera ubwiyongere bw’abarwayi ndetse n’ubucye bw’ibikoresho nk’umwuka wa oxygen wo gufasha abarwayi guhumeka.

Abantu miliyoni eshatu bamaze kwandura, muri bo abagera ku 79,000 bamaze kwicwa n’iki cyorezo, muri iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 270. Ibikorwa byo gukingira bigenda gahoro hamwe n’ubwoko bushya bwa Covid bwa Delta bwandura vuba kurushaho, bivugwa ko ari byo birimo gutuma iyi virusi ikomeza gukwirakwira muri Indonesia.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →