• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
13/04/26
Itangazo ry’Inyandiko Imenyesha Imikirize y’Urubanza Ahatazwi
13/04/26
Kamonyi-Kwibuka32: Guverineri Alice Kayitesi yasabye Ababyeyi kudakomeza kuroga abo babyara babikoreza imitwaro yabananiye
13/04/26
Kamonyi-ESB: N’Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d’Amour

Ingabo za DR Congo zirashinjwa kwica Abanyamulenge 5 barimo abagore bane

Umwanditsi
July 1, 2021

Abagore bane barimo umukecuru w’imyaka 78 y’amavuko n’umusore umwe baraye bishwe barashwe n’igisirikare cya Kongo gikorera mu Minembwe ho muri teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’epfo nkuko byemezwa n’abaturage babibonye. Abishwe bose ni abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Amakuru ijwi ry’Amerika rikesha bamwe mu baturage bo mu Minembwe bari bavuye gufata imirambo y’abo babyeyi baraye barashwe, yemeza ko abo bagore barashwe bari batuye mu gace kitwa i Lundu. Bari bavuye mu giterane bamaze mo iminsi ku Kiziba, cyo gusengera amahoro ndetse no gusaba ko igisirikare cya Kongo cyarekura Rutebuka fils ufunzwe kuva tariki ya 12 Kamena 2021 kubera icyaha akekwa ho cyo kugura no gutunga ibirwanisho

Bikino Mitabu ni umuyobozi wa localité ya i Lundu n’agahinda kenshi, ashinja igisirikare cya Leta ya Kongo gikorera muri brigade ya 12 ikorera mu Minembwe kurasa ku mugaragaro abo bagore barimo umukecuru w’imyaka 78.

Nasingizwa Benigne, umwe mu bagore bahagaririye abandi mu Minembwe asobanura ko bamaze iminsi basaba ubuyobozi bwa gisirikare kubakemurira ibi bibazo by’umutekano muke ariko kugeza iyi saha nti birakunda

VOA dukesha iyi nkuru, yavugishije umuvugizi wa gisirikare muri aka karere Kapiteni Dieudonne Kasereka, avuga ko ataramenya ayo makuru neza kuko aho ibyo bintu byabereye ari kure y’aho ari ariko avuga ko namenya ayo makuru aza kuyatangaza.

Kuva tariki ya 12 Kamena 2021 habaye umwuka mubi hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu Minembwe nyuma y’aho hafungiwe Rutebuka Bonfils n’umugore we Penina Console bashinjwa icyaha cyo kugura no gutunga ibirwanisho.

Mu cyumweru gishize hari umusirikare wo mu ngabo za leta wishwe n’abasore, igisirikare kivuga ko ari ba Twirwaneho na Gumino agiye guhurisha ibigori ahantu itwa mu Muzinda. Nyuma y’iminsi ibiri abasirikare nabo bica barashe muri centre ya Minembwe umusore w’Umunyamulenge wa Kabingo

Muri kino cyumweru kandi nabwo hari umusirikare wo mu ngabo za leta warashwe arakomeretswa agiye kuvoma. Abamurashe ntabwo bataramenyekana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5948 Posts

Politiki

4196 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga