Ingabo za Mozambike zirimo kugerageza kwisubiza icyambu kigaruriwe n’inyeshyamba

Ingabo za Mozambique zivuga ko zatangiye imirwano yo kugerageza kwisubiza icyambu cy’ingenzi cya Mocimboa da Praia, nyuma yuko ejo ku wa gatatu tariki 12 Kanama 2020 kigaruriwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Igisirikare cya Mozambique cyavuze ko hari ibikorwa biri kuba bigamije mu magambo yacyo guca intege abakora iterabwoba bari gukoresha abaturage nk’ingabo yo kwikingira.

Hashize iminsi haba imirwano muri aka karere k’amajyaruguru gakungahaye ku mwuka (gas/gaz) ucanwa, gakora ku nyanja y’Abahinde.

Izo ntagondwa zikorana n’umutwe nawo ugendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu wiyita leta ya kisilamu (IS).

Intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu zigaruriye icyambu cya Mocimboa da Praia ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa munani 2020.

Mu mezi ya vuba ashize, nkuko BBC ibitangaza, izo ntagondwa zamaze igihe gito zarigaruriye imijyi mu majyaruguru ya Mozambique, ndetse zituma abaturage babarirwa mu bihumbi za mirongo bata ingo zabo.

Tanzania nayo yavuze ko igiye kugaba ibitero kuri izo ntagondwa mu mashyamba ahana imbibi na Mozambique.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →