Ingabo za nyuma za Amerika zavuye muri Afghanistan

Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul, ikimenyetso cy’uko intambara yari imaze imyaka 20 kandi itabonwa kimwe irangiye. Iyi niyo ntambara ndende cyane mu mateka ya Amerika.

Abategetsi bavuga ko indege ya nyuma C17 yahagurutse I Kabul nyuma ya saa sita z’ijoro, tariki 31 Kanama 2021 itwaye uhagarariye Amerika. Bavuga kandi ko ibikorwa byo gufasha abo bose batashoboye kuva mu gihugu biciye mu buryo bwa diplomasi bizakomeza.

Ubwo iyi ndege ya nyuma yahagurukaga ku kibuga, Abataliban barashe amasasu mu kirere mu rwego rwo kwishimira kuba izi ngabo zari zimaze imyaka 20 muri iki gihugu zigiye.

Iguruka ry’iyi ndege nkuko BBC ibitangaza, ryabaye igice cya nyuma cy’ibikorwa bya gisirikare bitabonwaga kimwe, byarangiye Amerika isubije Afghanistan abarwanyi b’idini rya Islam yari yashatse kurandurana n’imizi igihe ingabo za Amerika zinjiraga muri icyo gihugu mu 2001.

Ryarangije kandi igikorwa kidasanzwe cyo guhungisha abantu cyari cyatangiye ku wa 14 z’ukwa munani hashize akanya gato aba Taliban bigaruriye igihugu.

Umugaba w’ingabo za Amerika mu karere, Jenerali Kenneth McKenzie, avuga ko indege za Amerika n’iz’incuti zayo zashoboye guhungisha abasivire bose hamwe barenga 123.000, bisobanuye ko buri musi bahungisha abarenga 7500.

Mu ijambo yashyikirije nyuma y’iri tangazo, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken i Washington, yavuze ko iki gikorwa cyo guhungisha abantu ari “igikorwa cya gisirikare, cya diplomasi kandi cy’ubutabazi, gikomeye cyane kandi kiri mu bikorwa bigoye Amerika itari bwigere ikora”.

Ati: “Igice gishyashya kiratangiye. Ibikorwa bya gisirikare birarangiye. Hatangiye igikorwa gishyashya mu bijyanye n’imigenderanire”. Ariko, avuga ko ubutegetsi bw’aba Taliban bukeneye kwemerwa ariko ko bizaterwa n’uburyo bashyize mu ngiro ibyo biyemeje hamwe n’ibyo basabwa gukora nko guha abasivire uburenganzira bwabo bwo gusohoka no kwinjira mu gihugu, kurengera uburenganzira bw’abanya Afghanistan bose harimo n’abagore, hamwe no kutaba ubuhungiro bw’imitwe y’iterabwoba.

Yongeraho ko, n’aho Amerika yafunze by’agateganyo Ambasade yayo i Kabul, ikaba yakomereje ibikorwa byayo ku murwa mukuru wa Qatar, Doha, izakomeza gufasha Abanyamerika n’abanya Afghanistan mu kubaha ibitabo by’inzira bya Amerika, kugira ngo bashobore kuva muri icyo gihugu mu gihe bazaba babyipfuza.

Perezida Joe Biden yashyikirije ijambo rigufi ashimira abo bose bagize uruhare mu bikorwa byo guhungisha abantu mu misi 17 ishize, anamenyesha ko aza gushyikiriza ijambo igihugu mu masaha ari imbere kuri uyu wa kabiri.

Abanyamerika bamaze kuva mu gihugu, abarwanyi b’aba Taliban babonetse barimo kugenzura ikibuga cy’indege cy’i Kabul n’ibyacyo, harimo n’ikibanza kirimo indege biboneka ko zasizwe n’Abanyamerika. Bamwe muri abo barwanyi bari bambaye imyenda bafite n’ibikoresho bya gisirikare bya Amerika byatawe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →