• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Ingabo za Sudani zirukanye iza Ethiopia zageragezaga kuvogera ubutaka bw’iki gihugu

Umwanditsi
September 27, 2021

Leta ya Sudani ivuga ko yirukanye ingabo za Ethiopia ubwo zageragezaga kuvogera ubutaka bw’icyo gihugu. Umukuru w’igisirikare cya Sudani Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, avuga ko ibi byerekana ko igisirikare ayoboye cyiteguye kurinda ubusugire bwacyo nyuma ya coup d’Etat yaburijwemo mu cyumweru gishize.

Mu itangazo yasohoye, Sudani ivuga ko ibi byabereye mu karere ka Umm Barakit. Kuri ibi bishinjwa igisirikare cya Ethiopia ntacyo kigeze gisubiza BBC dukesha iyi nkuru mu gihe yagerageza kubaza icyo kibivugaho.

Nubwo bimeze bityo ariko, televiziyo ya al-Jazeera yasubiyemo amagambo y’umutegetsi wo muri Leta ya Ethiopia avuga ati: “Turahakana ko ingabo zacu nta kintu na kimwe zakoreye ku rubibi rwa Sudani, cyangwa se ngo zigerageze kwinjira muri icyo gihugu”.

Akarere ka Umm Barakit kari mu ntara ya al-Fashaga ishyamiranije ibi bihugu ku rubibi, ahasanzwe harangwa umwuka mubi hagati yabyo. Kuva mu myaka mirongo ishize, abanya Ethiopia bamye bahinga ku butaka bwera cyane, Sudani ivuga ko ari ubwayo.

Imigenderanire hagati ya Sudani na Ethiopia yajemo igihu kuva Ethiopia itangiye kuzuza urugomero runini cyane ku ruzi rwa Nil, n’intambara yadutse mu ntara ya Tigray.

Mu mezi ashize, havuzwe ugushyamirana mu ntara ya al-Fashaga. Kuva mu mpera z’umwaka ushize, Sudani yakomeje kwegeranya ingabo zayo muri ako karere, mu gihe ONU nayo mu ntangiriro z’uwo mwaka yatangaje ko ingabo za Eritrea, iza Ethiopia n’imitwe y’abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Amhara, nabo barimo barakorera muri ako karere gateje ibibazo/ugushyamirana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga