Ingabo z’u Rwanda zasezeye bwa nyuma kubagore b’abasirikare baguye mu Rwanda

Imirambo y’abagore 2 bari baje kureba abagabo babo bari mu masomo mu kigo cya gisirikare i Nyakinama, basezewe bwa nyuma n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Aba bagore uko ari 2, baguye mu mpanuka y’imodoka ya Gisirikare yari ibatwaye yavaga Kigali yerekeza musanze aho bari bagiye gusura abagabo babo b’abasirikare barimo kurangiza amasomo mu kigo cya Gisirikare i Nyakinama.

Banyakwigendera uko ari babiri, umwe ni Ruth Liyao Maluwa undi akaba yitwa Eunice Chidzungu, ni abagore b’abasirikare bo mu rwego rw’aba ofisiye, umwe umugabo we ni Majoro Gracious Maluwa undi akaba ari Majoro Richard Chidzungu bombi bakomoka mu gihugu cya Malawi.

Aba ba Ofisiye b’abasirikare uko ari babiri, bari mu basirikare bakuru bashoje amasomo ya Gisirikare bahererwaga mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze.

Impanuka yahitanye ba Nyakwigendera, yabereye mu karere ka Rulindo ubwo berekeza Musanze, hari Taliki ya 1 Kamena 2016 ku mugoroba habura gusa iminsi 2 ngo abagabo babo barangize amasomo bari barimo.

Gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwigendera, byakozwe n’abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda ku Kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa gatandatu Taliki 4 Kamena 2016 mbere y’uko imirambo yoherezwa gushyingurwa iwabo muri Malawi.

Mu muhango wo gusoza amasomo yahabwaga abasirikare bakuru i Nyakinama, Minisitiri w’Ingabo Generali James Kabarebe, mu izina rya Leta y’u Rwanda n’Igisirikare muri rusanjye, yihanganishije Abagabo b’aba banyakwigendera, Imiryango, inshuti, Igisirikare cya Malawi n’Igihugu cya Malawi ababwira ko Leta y’u Rwanda yifatanyije nabo mu kababaro.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →