Ingabo z’ubumwe bwa afurika AU, zafashwe zishinjwa ubujura

Ingabo zagiye gufasha kugarura amahoro muri Somaliya, zafatiwe mu cyuho zigurisha ibikoresho bya gisirikare.

Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Somaliya, zitangaza ko zataye muri yombi abasirikare 5 b’ingabo z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AMISOM) hamwe n’abanyasomaliya 10.

Mohamed Sheikh Hassan Hamud, Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu cya Somaliya, yatangaje ko abo basirikare ba AMISOM bafashwe bagurisha ibikoresho bya gisirikare mu baturage ba Somaliya birimo, amasasu, Essance, udufuka dushyirwamo umucanga n’ibikoresho bitegura ibisasu.

Ingabo zagiye gufasha kugarura amahoro mu gihugu cya Somaliya, ni kunshuro ya mbere bafashwe bashinjwa amakosa kuva mu myaka icyenda yose ishize zihageze.

Aganira n’itangazamakuru ku murwa mukuru w’iki gihugu, Minisitiri Sheikh Hassan w’umutekano mugihugu, yatangaje ko abafashwe hari haciye igihe bakurikiranwa ndetse banakorwaho iperereza n’igipolisi.

Minisitiri ushinzwe umutekano muri Somaliya, Sheikh Hassan atangaza kandi ko ubucuruzi izi ngabo zafatiwemo butemewe ko kandi ibikorwa bakoze bigaragaza impamvu umutekano ukomeza kuba muke.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →