• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Inteko ishinga amategeko ya Amerika yasabye ko Rusesabagina arekurwa“aka kanya”

Umwanditsi
July 16, 2022

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2022 yemeje umwanzuro wo gusaba Leta y’u Rwanda “kurekura aka kanya” Paul Rusesabagina ku “impamvu za ubumuntu”. Ni mu gihe umwaka ushize wa 2021 Rusesabagina yakatiwe n’urukiko imyaka 25 y’igifungo ahamijwe ibyaha birimo n’iterabwoba, nubwo yari yarikuye mu rubanza ku ikubitiro.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2022, nibwo abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 imbere y’inteko ngo uzatorwe.

Urukiko i Kigali, rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN, aho Rusesabagina yari mu bayikuriye.

Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe kuva rugiye gutangira, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko.

Ba depite Young Kim na Joaquin Castro, bemeza ko Rusesabagina yakuwe iwe San Antonio muri Texas akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Joaquin Castro, yabwiye inteko ya Amerika ko Rusesabagina yafunzwe iminsi itatu na Leta y’u Rwanda nta uzi aho aherereye, nyuma akerekanwa akaregwa ‘ibyaha bifite impamvu za politiki’.

Muri uyu mwaka, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje umwanzuro uvuga ko Rusesabagina yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina, washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze, ari we ubwe wizanye i Kigali ‘ashutswe’ azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe.

Uyu mwanzuro watowe n’inteko ishinga amategeko ya Amerika usaba Leta ya Amerika ko muri byose uvuganamo n’iy’u Rwanda “izana ikibazo cya Paul Rusesabagina igashyiraho igitutu ngo arekurwe…’.

Umwanzuro usanzwe(H.Res.) w’inteko ya Amerika, iyo wemejwe ushyikirizwa umukuru w’ubushyinguranyandiko bw’inteko ugatangazwa mu nyandiko zayo.  Bene uyu mwanzuro ukomeza kwemerwa gusa n’iyo nteko, ntabwo ushyikirizwa Perezida wa Amerika ngo agire icyo awukoraho, nk’uko amategeko abitegenya abivuga.

Uyu mwanzuro, uje wiyongereye ku bindi bikorwa by’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abantu ku giti cyabo banenze ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, basaba ko arekurwa.

Leta y’u Rwanda yakomeje gushimangira uruhande rwayo ko uyu Rusesabagina Paul w’imyaka 68 agomba guhanirwa ibyaha yahamijwe n’urukiko mu Rwanda.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga