Intumwa Dr Gitwaza Paul yagereranije iterambere ry’ itorero n’imikurire y’umwana ukiri muto

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019, itorero rya zion Temple riyobowe n’Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza ryasoje ku mugaragaro igiterane cyiswe ” Afurika haguruka urabagirane” ku nshuro ya 20. Ni igiterane cyatangijwe tariki 4 kanama aho kimaze iminsi umunani kibera i Kigali. Abacyitabiriye bahawe inyigisho zitandukanye zirimo ijambo ry’Imana banashishikarizwa kwiteza imbere.

Umuyobozi w’itorero rya zion Temple, Intumwa Dr Paul Gitwaza yashimiye abitabiriye iki giterane n’abashumba bafatanyije kuyobora intama z’Imana.Yagize ati”Nk’uko mubizi umwana w’imyaka 20, akiri muto yize kwicara, gukambaka, kugenda no kwirukanka kugeza igihe akura.Niko n’itorero natwe rimeze. Muri kwa gukambakamba hari igihe umwana atoragura akarwara inzoka. Hari ubwo akubagana akavunika, ngira ngo twese muturebye ntawabura agakovu ku mubiri”.

Akomeza ati ” Ninako itorero ryabaye. Ryagiye rihura n’udukomere twinshi ariko uyu munsi turahari. Ndagira ngo itorero rya kirisito mumfashe dushimire abashumba bemeye guhagararana natwe kuko aho tugeze babigizemo uruhare amanywa ijoro mwarasenze, mwarabwirije kugeza uyu umunsi. Ndabasaba ngo twongere tugire imbaraga iri torero turigeze aho Imana yaduhamagariye mureke tunategure abazadusigariraho ejo hazaza.”

Iki giterane cyari kigabanyijemo ibice bitatu, aho buri mugoroba habaga amateraniro y’ububyutse, mu gitondo hakaba inama z’inyigisho no kungurana ibitekerezo ku misozi itandukanye, ku wagatandatu habaye amatsinda atandukanye n’ayabaga muri iyo minsi y’imibyizi mu gitondo yari arimo inyigisho zirebana n’urubyiruko, abari n’abategarugori ndetse n’abagabo.

Umutoni Honorine witabiriye amateraniro y’ububyutse yabaga buri mugoroba, yavuze ko byamufashije ndetse bikanamwungura ubumenyi. Yagize ati”Ndashima umubyeyi wacu apotre Dr Gitwaza waduteguriye igiterane Afurika haguruka urabagirane. Mu by’ukuri nitabiriye amateraniro y’ububyutse yabaga buri mugoroba kuva iki giterane gitangiye kandi byafashije umutima wanjye kongera kwiyubaka bundi bushya biturutse mu ijambo ry’Imana n’ubuhanuzi numviye hano.”

Umwe mu bitabiriye ibiganiro byatanzwe mu matsinda ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 10 kanama 2019, yavuze ko byamugiriye akamaro.Yagize ati”Inyigisho zatanzwe ku musozi w’idini  zibanze ku buryo hagomba guhagurutswa abaramyi b’ukuri biteguye kubwiriza ubutumwa bwiza muri Afurika buzahindura abantu ndetse n’uburyo bazahagurutsa abigishwa b’ukuri kugira ngo bahindure iki gihe Afurika igezemo.Numvise ari umukoro ntahanye ndetse numva ko nanjye ngomba kugaragaza uruhare rwanjye mu kubaka afurika nshya .”

Mubiganiro byatanzwe ku musozi w’idini kandi harebwe uburyo itorero ryahaguruka rikarwanya inyigisho zipfuye zivuga ko Imana itabaho ndetse n’uburyo bwo guhagurutsa ibihugu by’Afurika nk’abayobozi b’abakirisito. Inyigisho zavugiwe ku musozi w’umuryango zarebaga uburyo havugururwa umuryango nyafurika ugasubizwa muri gahunda y’Imana, Impamvu zo kugarura amahame y’uburezi mu miryango no kubaka ibicaniro bakiga gusenga bagakomeza kuzamura ibihugu bitizera Imana bihereye mu muryango.

Ku musozi w’ubucuruzi, abitabiriye inyigisho bigishijwe uburyo bwo kwizigama n’uko bashora imari. Ku musozi w’Uburezi harebwe uburyo Afurika ifata ikoranabuhanga muri iki gihe n’uburyo rikoreshwa ndetse hanarebwa uburyo ikoranabuhanga no guhanga udushya byakoreshwa mu guhindura Afurika.

Igiterane cya “Afurika Haguruka Urabagirane” ku nshuro ya 20 kitabiriwe n’abavugabutumwa bavuye mu bice bitandukanye by’isi, bafite ubunararibonye mu buzima busanzwe ndetse n’ubw’umwuka basaga ibihumbi 10.000. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti”Afurika Haguruka Uhagurutse Abaramyi b’Ukuri.”

Anathalie NYIRANGABO

Umwanditsi

Learn More →