Intumwa z’abagore zituruka muri Benin, Nigeria na Zimbabwe zasuye Isange One Stop Centre

Urugendo shuri mu kigo cya Isange One Stop Centre, rwahaye intumwa z’abagore zituruka mu bihugu bya Benin, Nigeria na Zimbabwe ishusho y’icyo bagiye gukora iwabo.

Intumwa enye z’abagore zituruka muri Benin, Nigeria na Zimbabwe ku itariki 4 Kanama 2016 zasuye  ishami rya Isange Stop Centre rya Kacyiru kugira ngo zirebe uko U Rwanda rukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana  ndetse n’uko rwita ku barikorewe.

Bahageze bakiriwe n’Umuhuzabikorwa wa Isange, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire wabasobanuriye amavu n’amavuko y’iki Kigo na serivisi abakigana bahabwa.

Zatambagijwe ibyumba bya Isange ya Kacyiru ndetse zisobanurirwa serivisi zibitangirwamo. Zeretswe icyumba abana bakirirwamo, icyakirirwamo abantu bakuru, ahakorera abagenzacyaha, aha akaba ari ho uwakorewe ihohoterwa atangira ubuhamya by’ibyamubayeho, amakuru atanze akaba ari yo ashingirwaho mu kumufasha no guha ubutabera ucyekwa gukora icyo cyaha ndetse n’uwagikorewe.

SP Shafiga yazibwiye ati:”Twakira abagore n’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe. Muri serivisi tubaha harimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi ibyo byose tubibakorera ku buntu.Ubu ni bumwe mu buryo igihugu gikoresha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no kwita ku barikorewe”.

Yakomeje agira ati:”Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita ku batugana. Serivisi zacu ntizirangirira hano mu Kigo; ahubwo abatugana turabasura kugira ngo turebe uko bamerewe”.

Mu ijambo rye, Nhepera Neddi waturutse muri Zimbabwe yagize ati:”Ibi birashimishije kandi bisubiza icyizere abakorewe ihohoterwa.Tubigiyeho ibintu byinshi bizatuma tunoza ibikorwa byacu byo kwita ku bakorewe bene iri hohoterwa”.

Mugenzi we wo muri Benin witwa Olga Tchiakpe yatatse Isange agira ati:”Iki ni igitekerezo cy’umwihariko kandi Abanyarwanda mukwiye guterwa ishema n’iyi gahunda yanyu y’indashyikirwa”.

Kugeza ubu Isange ifite amashami mu bitaro by’uturere 27. Iki Kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, binyuze mu Imbuto Foundation.

Isange ikurikiranwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera, na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →